RFL
Kigali

Munyakazi Sadate yatorewe kuyobora komite nshya ya Rayon Sports abizeza kugera muri ½ cy’amarushanwa ya CAF

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/07/2019 18:25
1


Kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2019 hateranye inama y’inteko rusange y’abanyamuryango ba Rayon Sports muri gahunda yo gushyiraho komite nshya izayobora iyi kipe mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.



Munyakazi Sadate usanzwe ari umuyobozi wa MK Sky Vision Card, gahunda izafasha Rayon Sports gukusanya imali iva mu bakunzi bayo, yatorewe kuyobora ikipe ya Rayon Sports ahanini bitewe n’uyu mushinga aba-Rayons babona uzagira akamaro mu iterambere ry’ikipe bakunda.

Akimara gutorerwa kuyobora Rayon Sports, Munyakazi Sadate yashimye abayobozi ba komite icyuye igihe ashingiye ku kazi n’umusaruro batanze mu gihe bari bamaze ariko anizeza abafana ko iyi kipe azaruhuka ayigejeje muri ½ cy’amarushanwa ya CAF arimo Total CAF Champions League na Total CAF Confederation Cup.

Mu 2018, Rayon Sports yari yageze muri ¼ cya Total CAF Confederation Cup ikurwamo na Enyimba SC yo muri Nigeria.

“Ndashimira abanyamuryango ba Rayon Sports bangiriye icyizere cyo kumpa umwanya nkaba ngiye kubayobora. Ndashima abari bagize komite icyuye igihe kuko hari ibyo bakoze bikomeye nko kugeza ikipe muri ¼ cy’amarushanwa ya CAF no gutwara igikombe cya shampiyona. Igikombe cyo sinavuga ngo nzacyegukana ahubwo nzakirinda, mu marushanwa Nyafurika ngere muri ½”. Munyakazi


Munyakazi Sadate Perezida mushya wa Rayon Sports 

Muri aya matora, Twagirayezu Thadée yabaye visi perezida w’ikipe ya Rayon Sports asimbura Me Muhirwa Freddy wari wungirije Muvunyi Paul ku mwanya wa perezida w’ikipe.

Muhire Jean Paul yatowe nk’umunyamabanga wa Rayon Sports (SG) nyuma yo kuba yari yeguye ku mwanya w’ububitsi.

Itangishaka Bernard yatowe nk’umuyobozi ukuriye inama y’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports (CEO) mu gihe umubitsi ari Richard Cyiza. Zitoni Pierre Claver yagumye mu mwanya we wo kuba umunyamategeko wa Rayon Sports.


Muvunyi Paul (Ibumoso) wari perezida wa Rayon Sports na Me Muhirwa Freddy (Iburyo) wari umwungirije

Dore komite nshya ya Rayon Sports:

Perezida: Munyakazi Sadate

Visi perezida: Twagirayezu Thadée

Umunyamabanga: Muhire Jean Paul

CEO: Itangishaka King Bernard

Umubitsi: Cyiza Richard

Umunyamategeko: Zitoni Pierre Claver

  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bakali4 years ago
    ububuyobozi burashimishije ,kuva gacinya yayigarutsemo mwitegure kuko gacinya umukinnyi yashatse aramubona atitaye aho ari bumukure👑





Inyarwanda BACKGROUND