RFL
Kigali

Basketball: Mu itangizwa rya NBA Jr League 2019, ikipe y’u Rwanda U20 yatsinze NBA Academy-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/07/2019 11:24
1


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2019 ni bwo hatangijwe ku mugaragaro imikino y’abato ya NBA Junior League 2019, imikino igihe kuba ku nshuro ya kabiri kuva yatangira mu 2018.



Mbere y’uko iyi mikino itangira, ikipe y’ingimbi z’u Rwanda zitarengeje imyaka 20 (Rwanda U20) zakinnye umukino wa gicuti n’ikipe y’abana biga Basketball mu ishuri rya NBA riri muri Senegal.


Ikipe y'u Rwanda yatsinze umukino ya gicuti


Moise Mutokambali niwe wari umutoza mukuru w'u Rwanda

Ikipe y’u Rwanda yatozwaga na Moise Mutokambali, yatsinze NBA Academy amanota 57-49.

Wari umukino mwiza mu bijyanye na tekinike ariko ikipe y’u Rwanda irusha imbaraga abana ba NBA Academy kuko bo baba bari munsi y’imyaka 16.


Ikipe y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 20

Agace ka mbere karangiye ikipe y’u Rwanda ifite amanota icumi (10) mu gihe NBA Academy bafite amanota 11. Agace ka kabiri karangiye Rwanda U20 bamaze kugeza amanota 27 mu gihe NBA Academy bari bafite 19.




Niyonshuti Samuel bita Kazungu (5) yakinnye uyu mukino

Mu gace ka gatatu niho ikipe y’u Rwanda yabaye nk’aho isubira inyuma gato kuko byarangiye irushwa inota rimwe (36-35). Binjiye mu gace ka nyuma nibwo ikipe y’u Rwanda yagarutse izamura amanota birayihira niko gusoza umukino u Rwanda rufite amanota 57-49.



NBA Jr Academy iba muri Senegal yatsindiwe i Kigali


Umukino uagiye abatoza bombi bakoranye mu ntoki

Muri uyu mukino Shema Osborn (Rwanda) yahize abandi mu mukino atsinda amanota 21 mu gihe Furaha Cadeau de Dieu (Rwanda) yatsinze amanota 13.




Shema Osborn yatsinze amanota 21 mu mukino



Furaha Cadeau de Dieu (13) w'u Rwanda 

Muri iki gikorwa hari Peter H. Vrooman Amabasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda. Mu ijambo rye, yashimye umuhate u Rwanda rugira mu guteza imbere umukino wa Basketball kandi ko yizera ko abana bari kuzamuka bazagira inzira nziza bityo ngo Kigali Arena izagire umumaro muri rusange.

“Baskeball ni umuco wacu muri Amerika, biranshimisha kubona mu Rwanda hari abana bangana gutya bakunda banakina umukino wa Basketball. Nshimishwa kandi no kubona umuhate u Rwanda rugira wo guteza imbere Baskeball, ndizera ko aba bana bari muri shampiyona bazabona aho bisanzurira kuko Kigali Arena irabategereje”. Peter H. Vrooman


Peter H.Vrooman ambasaderi wa USA mu Rwanda

Nyuma nibwo imikino ya NBA Junior League 2019 yatangiye ubwo Detroits Pistons (KCS) yatsindaga Cleveland Cavaliers (LDK) amanota 56-50.


Ricahrd Nyirishema visi perezida muri FERWABA aha ikaze abashyitsi

Iyi shampiyona igiye gukinwa bwa kabiri mu Rwanda, izaba ihuza amakipe 30 y’abahungu na 30 y’abakobwa. Aya makipe uko ari 60 azaba ahatana agabanyijwemo ibice bibiri harimo icy’iburasirazuba n’iburengerazuba nk’uko bigenda muri shampiyona ya NBA muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).

Muri iyi shampiyona kandi, buri kigo kizaba gihatana bazajya bambara umwenda ufite amabara y’imwe mu makipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akina muri shampiyona ya NBA. Ubu buri kipe yamaze gutombora umwenda izajya yambara bigendanye n’uwo ikipe yo muri NBA yambara.



NBA Jr League 2019 yatangijwe ku mugaragaro 


Sano Gasana (8) imbere ya Abdouraye (2) ufite umupira


Shema Maboko Didier umusifuzi mpuzamahanga yasifuye uyu mukino



Kamali Yvan Sedu (10) w'u Rwanda ahana ikosa




Nkusi Arnaud (6)


Intebe z'abasimbura b'u Rwanda 


NBA Academy bafata amabwiriza y'umutoza 


Amb.Peter H.Vrooman akurikiye umukino


U Rwanda rwaratsinze 


Moise Mutokambali yashimye abakinnyi be ndetse avuga ko imikino ya NBA JR League itanga umusaruro ku makipe y'igihugu y'ibyiciro by'abato


Moise Mutokambali (iburyo) yari yungirijwe na Mugisha Innocent (ibumoso)

PHOTOS: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Himbarwa Carew tarcy 4 years ago
    Nuko jewe nipfuza gukina ayo ma higanwa kuko nduwo mu Burundi narinipfuza impanuro mwompa kugira nshobore kuja murayo mahiganwa kuko Jew ntavyombona neza ingene vyogenda





Inyarwanda BACKGROUND