RFL
Kigali

CECAFA Kagame Cup 2019: Rayon Sports yatsinzwe na KMC mbere yo guhura na KCCA muri 1/4 -AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/07/2019 21:21
1


Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na KMC FC igitego 1-0 mu mukino wa nyuma w’itsinda (A) waberaga kuri sitade ya Kigali ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2019.



Igitego cya KMC FC cyabonetse ku munota wa 36’ gitsinzwe na Ismael Hassan Kabunda wakinaga ku ruhande rw’ibumoso ahura na Iradukunda Eric Radou wa Rayon Sports.



Ismael Hassan Kabunda yatsinze igitego kimwe cyarangije umukino 


Rayon Sports izakina imikino ya 1/4 ihura na KCCA

Wari umukino ikipe ya Rayon Sports yakinaga ishaka kurangiza ari iya mbere mu itsinda rya mbere (A) kugira ngo izahure na Azam FC yo muri Tanzania. Gusa kuba Rayon Sports yasoje ku mwanya wa kabiri izahura na KCCA FC yabaye iya mbere mu itsinda rya kabiri (B).


Serge Nogues (33) imbere ya Eric Rutanga Alba (3)


Irakoze Saidi agenzura umupira mu buryo bugoye 


Ulimwengu Jules (7) ahanganye na Ally Ramadhan (2)

Kuri ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota atandatu (6) inganya na TP Mazembe ariko ikaba izigamye ibitego byinshi (5) kuko yabanje gutsinda Atlabara FC ibitego 6-1. Rayon Sports izigamye ibitego bibiri (2).


Ulimwengu Jules yatsinze igitego bihura n'uko yari yaraririye 

Uyu mukino, KMC FC yari yazanye gahunda yo gufunga imipira yose Rayon Sports bacisha mu mpande bituma Eric Rutanga Alba na Iradukunda Eric Radou batabasha kubona imipira batera hafi y’izamu rya Djuma Kaseja wari mu izamu rya KMC FC.


Iradukunda Eric Radou yari yahuye n'akazi katoroshye mu mpande z'ikibuga 


Eric Rutanga Alba atereka umupira 

Olivier Ovambe umutoza mukuru wa Rayon Sports yari yatanze amahirwe ku bakinnyi bamwe kugira ngo babanze mu kibuga.

Nizeyimana Mirafa, Bizimana Yannick, Irakoze Saidi, Mazimpaka Andre babanje mu kibuga ariko barangije iminota 45’ Nshimiyimana Amran asimbura Nizeyimana Mirafa.


Nizeyimana Mirafa yari yabanje mu kibuga akina iminota 45' ya mbere 

Rugwiro Herve wagize ikibazo mu itako yasimbuwe na Ndizeye Samuel mu gihe Cyiza Hussein yasimbuye Irakoze  Saidi.

Muri iri tisnda (A), KMC na Atlabara FC niyo makipe yasezerewe kuko atabashije kurangiza mu makipe abiri ya mbere.

Mu mikino ya ¼ cy’irangiza, Rayon Sports izahura na KCCA mu gihe TP Mazembe izahura na Azam FC yo muri Tanzania.

Abakinnyi babanje mu kibuga:


Rayon Sports XI: Mazimpaka Andre (GK,30), Iradukunda Eric Radou 14, Eric Rutanga Alba (C,3), Iragire Saidi 2, Rugwiro Herve 4, Olokwei Commodore 11, Nizeyimana Mirafa 6, Mugheni Kakule Fabrice 27, Ulimwengu Jules 7, Bizimana Yannick 23 na Irakoze Saidi 9.

KMC FC XI: Djuma Kaseja (GK,C,1), Basala Bokungu 24, Ally Ramadhan 2, Ndikumana Yussuf 14, Abdallah Mfuko 5, Vitalis Mayanga 7, Kenny Ally 28, Salim Aiyee 29, Maganga Boniface 20, Ismael Hassan Kabunda 17 na Sadallah Lipangile 27.


Kuri iki Cyumweru imikino ya CECAFA Kagame Cup 2019 izakomereza mu karere ka Rubavu hakinwa imikino ya nyuma mu itsinda rya kane (D). Gormahia FC izacakirana na KMKM (13h30’) mu gihe AS Ports izahura na AS Maniema (15h30’).







Ulimwengu Jules yari arinzwe bikomeye muri uyu mukino

Dore uko imikino yarangiye mu itsinda A:

-TP Mazembe 6-1 Atlabara FC

-Rayon Sports 0-1 KMC FC

Imikino yo mu itsinda D i Rubavu:

-Gormahia FC vs KMKM (Stade Umuganda, 13h30’)

-AS Ports FC vs AS Maniema (Stade Umuganda, 15h30’)


Bizimana Yannick mu kirere ahanganye na Mfuko Abdallah myugariro wa Azam FC


Bokungu Basala yagize ikibazo mu kibero, uyu mukinnyi yigeze kuza muri Rayon Sports barananiranwa ajya muri KMC FC


Irakoze Saidi aca mu bakinnyi ba KMC FC






Amakipe asesekara mu kibuga (Tunnel Entrance)


Abakinnyi ba Rayon Sports n'abafana nyuma y'umukino 


Djuma Kaseja umunyezamu wa KMC nyuma y'umukino 



Djuma Kaseja apanga urukuta




Cyiza Hussein (10) yinjiye asimbuye 


KMC ni ikipe yavuyemo neza 


Abafana ba Rayon Sports 


Imbeho yavuzaga ubuhuha kuri sitade ya Kigali 



Hassan Kabunda ku mupira imbere ya Ndizeye Samuel (25)




Umukino wa KMC 1-0 Rayon Sports wasoje iyo mu itsinda rya mbere (A)

PHOTOS: Saddam MIHIGO





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • TUYIRINGIRE SAMUEL4 years ago
    NAKO ITARIYAJYIZE TUYIRINYÚMA





Inyarwanda BACKGROUND