RFL
Kigali

CECAFA Kagame Cup 2019: Mukura VS yasezerewe ikuye inota rimwe mu mikino itatu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/07/2019 22:44
0


Ikipe ya Mukura Victory Sport yasezerewe mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2019 nyuma yo gutsindwa na KCCA ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma w’itsinda rya kabiri (B), itsinda ryakiniraga mu Karere ka Huye.



Ikipe ya Mukura VS isoje imikino y’amatsinda ifite inota rimwe (1) yakuye mu mukino yanganyijemo na Bandari FC ibitego 2-1. Mukura VS yatsinzwe na Azam FC igitego 1-0.

Ibitego bya KCCA FC byatsinzwe na Mike Mutyaba (5’) na Allan Okello 42’ mu gihe igitego cya Mukura VS cyatsinzwe na Gael Duhayindavyi kuri penaliti yateye ku munota wa 88’.


Abakinnyi ba KCCA bishimira igitego


11 ba Mukura VS babanje mu kibuga bacakirana na KCCA FC

Muri iri tsinda rya kabiri (B), KCCA ni iya mbere n’amanota arindwi (7) mu gihe Azam FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota ane (4).

Bandari FC yasoje itsinda n’amanota abiri kuko yanganyije na Mukura VS inanganya na Azam FC.

Mu mikino ya ¼ cy’irangiza, Azam FC izacakirana na Azam FC kuko Rayon Sports izayobora itsinda rya mbere (A) mu gihe KCCA izacakirana n’iyizaba iya kabiri mu itsinda rya mbere (A).


11 ba KCCA babanje mu kibuga bahura na MVS

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2019 hgazakijwa imikino ya nyuma mu itsinda rya ,bere (A) aho Rayon Sports izacakirana na KMC mu gihe TP Mazembe izahura na Atlabara FC, imikino yose izabera kuri sitade ya Kigali.


Abakinnyi basuhuzanya mbere y'umukino


Wilondja Ismael yahuye n'akazi muri CECAFA Kagame Cup 2019

Dore uko imikino yarangiye mu itsinda B:

-KCCA FC 2-1 Mukura Victory Sport

-Azam FC 0-0 Bandari FC

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu:

-Atlabara FC vs TP Mazembe (Stade ya Kigali, 15h30')

-Rayon Sports vs KMC FC (Stade ya Kigali, 18h00')

     






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND