RFL
Kigali

Yvan Buravan n'ikipe ye bageze i Kinshasa -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/07/2019 20:51
0


Mu minsi ishize Yvan Buravan yamaze igihe akora ibitaramo bizenguruka umugabane wa Afurika aririmba mu bihugu 12 ndetse aza no kwitabira iserukiramuco rya FEMUA ryabereye mu gihugu cya Cote d’Ivoire. Kuri ubu yongeye guseruka ubu ari kubarizwa i Kinshasa.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2019 Yvan Buravan n’itsinda rye rimucurangira bahagurutse mu Rwanda berekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mbere yo guhaguruka, Yvan Buravan yagiranye ikiganiro na Inyarwanda.com, abazwa niba adafite impungenge zuko agiye kuririmba mu gihugu nka Congo gifite abaturage benshi kandi bakunda umuziki ariko we bakaba batazi ibihangano bye.

Asubiza umunyamakuru uyu muhanzi yagize ati” Iyo ukora umuziki mwiza ntabwo bigombera kuba bawuzi, ahubwo iyo ubaririmbiye bakaryoherwa n’umuziki bakeka ko basigaye inyuma kuba batakuzi bagatangira kugushakisha, hariya rero rwose niteguye kuhasiga izina kandi ni amahirwe mbonye yo kwamamaza muzika yanjye binyuze muri kiriya gitaramo.”

Yvan Buravan udaheruka gushyira hanze indirimbo nshya yabwiye umunyamakuru ko gutinda gushyira hanze inidrimbo byaterwaga nuko yabaga adahari kenshi yabaga yitabiriye ibitaramo binyuranye amazemo igihe. Yatangaje ko indirimbo azifite ati” Urumva usibye n’inshya mfite ariko no kuri Album ya mbere hari izo ntarashyira hanze, rero nimva muri Congo nzahita nshyira hanze indirimbo nshya ku buryo abakunzi banjye batazongera kwicwa n’irungu.”

Yvan Buravan byitezwe ko azaririmba muri iri serukiramuco tariki 13 Nyakanga 2019 muri Halle de la Gombe i Kinshasa. Aha ni naho azanahurira na Ya Levis umuhanzi w’icyamamare ufite inkomoko muri RDC wibera mu Bufaransa wari umaze iminsi akoreye igitaramo mu mujyi wa Kigali akazaririmbira umunsi umwe na Yvan Buravan muri iri serukiramuco.

Yvan Buravan ni ubwa mbere agiye gutaramira i Kinshasa cyane ko ubwo yaririmbiye muri iki gihugu bwo yari yitabiriye iserukiramuco rya Amani Festival ryabereye i Goma tariki 16 Gashyantare 2018 aho yahuriye n'abahanzi banyuranye barimo ab’ibyamamare mu gihugu cya RDC. Ibi ni bimwe mu byiza Yvan Buravan akomeje kugeraho nyuma yo kwegukana igihembo cya Prix Decouvertes gitegurwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, gihabwa abahanzi b’abahanga mu muziki baturuka mu bihugu bitandukanye muri Afurika.

BuravanBuravanBuravanBuravanBuravanBuravan akigera ku kibuga cy'indege i Kanombe   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND