RFL
Kigali

Kicukiro: Imodoka yafashwe n'inkongi y'umuriro irashya irakongoka-AMAFOTO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:12/07/2019 20:47
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 12/07/2019 ahagana saa moya z’umugoroba imodoka yahiriye ku Kicukiro irashya irakongoka.



Iyi mpanuka yaereye mu muhanda uva Kicukiro ya Nyanza ugana klKicukiro Centre. Umunyamakuru wa INYARWANDA aganira n’ababonye Intangiriro y’iyi mpanuka batangaje ko byahereye ku ipine ry’iyi modoka nyuma umushoferi wari uyitwaye abonye bikomeye arayihagarika yifashisha umucanga wari uri aho hafi ariko biba ubyubusa. 

Badutangarije ko nyuma iyi modoka yakomeje kwitwara bitabaza kuyitega ibiti kugira ngo itagira uwo igonga.  Saa mbiri z'umugoroba nibwo Polisi yageze ahabereye iyi mpanuka izimya inkongi y'umuriro. Kugeza ubu Polisi ntabwo iratangaza icyateye iyi mpanuka. Amakuru Inyarwanda.com yamenye ni uko nta muntu iyi mpanuka yahitanye.

AMAFOTO 


Polisi yahise itabara izimya inkongi y'umuriro 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND