RFL
Kigali

Nyuma yo kubura umuririmbyi wayo, korali Holy Nation ikomeje imyiteguro y’urugendo rw’ivugabutumwa i Nyabihu

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:12/07/2019 18:02
1


Korali Holy Nation ibarizwa muri ADEPR Gatenga ikomeje imyiteguro y’urugendo rw’ivugabutumwa i Nyabihu aho yatumiwe na korali Umuriri ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Jenda.



Umuyobozi wa korali Holy Nation bwana RUZIBIZA Athanase avuga ko nubwo babuze umuririmbyi wabo amanzaganya mu cyumweru gushize ariko ntibyabaciye intege kuko Imana yacyuye umugeni wayo ati “Byaratugoye kubyakira ariko nanone ntitwacika intege ngo tureke gukora umurimo w’Imana cyane ko Imana yari yabanje kuduteguza itubwira ko igiye gucyura umugeni wayo”

Umuyobozi w’iyi korali aboneraho no gushishikariza buri wese ubishaka ko yaza bakajyana i Nyabihu gukora umurimo w’Imana. Biteganijwe ko iki giterane kizaba kuri uyu wa 20 na 21 Nyakanga 2019 kuri ADEPR Jenda i Nyabihu,






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Roland 4 years ago
    Tubifurije kuzabana n'Imana.





Inyarwanda BACKGROUND