RFL
Kigali

Rubavu: Umukecuru w'imyaka 67 yatubwiye amateka y'ikirwa 'Ku Kabakobwa' cyajugunywagamo abakobwa babyariye iwabo

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/07/2019 12:28
0


'Ku Kabakobwa' ni ikirwa kiri mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu mu ntara y'Uburengerazuba. Iki Kirwa cyahawe izina 'Ku Kabakobwa' gifite amateka ababaje yo hambere mu gihe cy'Abami. Twaganiriye n'umukecuru uzi amateka y'iki kirwa.



Mu buryo bwo kubafasha gusobanukirwa neza iby'iri zina INYARWANDA yafashe umwanya igirana ikiganiro na Nyirabukezi Alphonsine umukecuru w'imyaka 67 wakuriye hafi y'iki kirwa atubwira byinshi akiziho. Mu kiganiro n'uyu mukecuru wavutse mu 52 akabyara abana 12, yatubwiye imvo n'imvano y'izina 'Ku Kabakobwa', uko ryakoreshwaga, akaga abakobwa babaga barabyariye iwabo bahuraga nako kabagezaga ku rupfu bapfiriye kuri iki Kirwa cyari cyarabitiriye.

Uyu mubyeyi yakomeje atubwira ko ibi byabaga bizwi neza haba mu buyobozi ndetse no mu baturage ngo mbese ntacyakorwaga kugira ngo hatabarwe ubuzima bw'abakobwa bwabaga buri mu mazi abira keretse hagize undi muntu w'igitsina gabo wabaga yitambukira agakunda uburanga bw'uwatawe ubundi akamwijyanira nabwo ngo ntiyamugaruraga iwabo ahubwo yamujyanaga muri Congo (DRC) cyangwa ku ijwi agakira gutyo.

Yagize ati "Navutse kiriya Kirwa kivugwa aho byari bizwi ko umukobwa wabaga yabyariye iwabo nta mugabo byavugwaga ko abaye igicibwa mu bandi bana bityo akajyanwayo akajugunywayo.Umukobwa wabaga utawe hariya ntiyapfaga kuhava ari muzima keretse uwabonaga abashi bo ku ijwi cyangwa abanyekongo bakamukundira uburanga bakamwijyanira muri Congo. Ni benshi bagiye muri Congo muri kiriya gihe ntibagaruke kubera ko bari baraciwe cyangwa se bagatabarirwa ku ijwi ariko ntibasubire iwabo".

Uyu mukecuru Alphonsine yakomeje avuga ko ababyeyi babo aribo bijyaniraga abakobwa babo kubata kuri icyo kirwa kiri hagati neza mu kiyaga babizi neza ko batagaruka. Yakomeje avuga ko muri kiriya gihe umubyeyi wabaga afite umwana wabyariye mu rugo byavugwaga ko yasebeje abantu akaba nta naho yajya gusogongera ku nzoga cyangwa kuvumba.

Nyirabukezi Alphonsine yagize ati "Uko ingoma zagiye zitambuka ni nako iki kibazo cyagiye gishira kugeza ubwo igihe cyageze abantu bose bamenya uburenganzira bwabo noneho umukobwa yabyara atarashaka umugabo kandi nyamara yarabitekerejeho neza, ariko wenda abo mu muryango we ntibabyishimire, akakubaza ati"None muranca ndajya he, uranyirukana ndakurega ndavuga ko iyi ndi nayitewe n'abo mu muryango wawe". Koko nawe wareba ugasanga ni byo ubwo rero bikomeza bityooo!! 

Leta y'ubumwe irashimirwa ku bwo kwamagana ibyo guta abakobwa ku kirwa, ubu bikaba byarazimiye burundu bigahinduka amateka. Nyirabukezi Alphonsine yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda ku bwo kuzana Leta y'ubumwe yatanze umurongo fatizo ko ikiremwa muntu gifite ndetse gikwiye guhabwa agaciro. 

Nubwo iki kirwa gihari nticyubatse ku buryo bukenewe bushobora gukurura ba mukerarugendo nk'uko twabitangarijwe n'abahegereye bo mu murenge wa Nyamyumba. Izina ku Kabakobwa ryabaye amateka imvugo yaribagiranye kuko ibyahakorerwaga mbere mu gihe cy'abami byahindutse bivaho burundu bivanweho na Leta y'Ubumwe bw'Aabanyarwanda. Bamwe mu baturiye iki kirwa, ubu bari kubona inyungu aho bahajyana abaje kuhasura bakabasigira amafaranga.


Nyirabukezi Alphonsine yatuganirije amateka y'ikirwa 'Ku Kabakobwa'

UMWANDITSI: Kwizera Jean de Dieu (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND