RFL
Kigali

Umunyarwenya Zaba Missed Call yikuye mu marushanwa ya Made in Rwanda Awards ategurwa na Kalisimbi Events

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/07/2019 10:49
0


Ibi bihembo bihurije hamwe abahanzi, abanyamideli, ibigo by’ubucuruzi, amaduka y’imyambaro, Radio, Televiziyo n’abandi bamamaye mu ngeri zitandukanye byitiriwe “Made in Rwanda” itegurwa na kompanyi ya Kalisimbi Event. Kuri ubu umwe mu bahatanaga, Zaba Missed Call wari mu itsinda ry’abanyarwenya yamaze kwikuramo.



Ibihembo bya 'Made in Rwanda' bitegurwa n'ikigo cya Kalisimbi Events. Kuri iyi nshuro abahatana bagabanyije mu byiciro 34, harimo igice cy’abanyarwenya hano mu Rwanda ari nacyo Zaba Missed Call yari ahatanyemo na bagenzi be. Bitunguranye nyuma y’amasaha macye batangaje iby’ibi bihembo, uyu munyarwenya yamaze gutangariza Inyarwanda ko yikuye muri ibi bihembo.

Niyonkuru Clinton wamenyekanye nka Zaba Missed Call yatangarije Inyarwanda ko yikuye muri ibi bihembo kubera ko ababitegura babiteguye nabi cyane,ati “Babiteguye ku giti cyabo babikoze nk'aho wagira ngo baratugenera njye nta muntu wigeze ambwira iby’ibi bihembo rwose mbere yuko biba urebye nabimenye bambwira ngo ndimo kandi nibaza ko nakabaye mbimenyeshwa mbere.”

zabaZaba Missed Call yasezeye

Uyu musore yahamirije Inyarwanda ko yanamaze kubwira abategura iri rushanwa ko yasezeye ndetse ko atiteguye gukomeza guhatana. Zaba Missed Call yari ahatanye mu cyiciro cya “COMEDIAN OF THE YEAR” aho yari ahatanye n'abandi banyarwenya nka; Etienne, Japhet, Clapton Kibonke, Joshua na Merci. Tubibutse ko uyu munyarwenya yasezeye nyuma ya Junior Giti wikuye mu itsinda ry'abasobanura filime.

Kuri ubu abahatanye mu bihembo bya 'Made in Rwanda' batangiye guhabwa amajwi (gutorwa) binyuze ku itora ryo kuri internet guhera kuri uyu wa 10 Nyakanga 2019, amatora azasozwa ku wa 19 Nyakanga 2019. Ibi bihembo bizatangwa ku wa 20 Nyakanga 2019 muri Kigali Convention Center. Kwinjira ahazabera itangwa ry’ibi bihembo; mu myanya isanzwe (Regural Ticket) n’ibihumbi icumi (10 000 Frw). Mu myanya y’icyubahiro (VIP Ticket) ni ibihumbi makumyabiri (20 000Frw). Ku meza y’abantu umunani (VVIP Table) ni ibihumbi ijana mirongo itanu (150 000 Frw).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND