RFL
Kigali

MTN yashyize igorora abakiriya bayo, bamwe bagabirwa inka hatangwa n'ibindi bihembo bitandukanye mu imurikwa ry'ifatabuguzi rya Prestige Experience-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/07/2019 10:49
0


Mu buryo bwo gushimira abafatabuguzi bayo bahiga abandi, MTN Rwanda yamuritse MTN Prestige Experience, iyi ikaba ari imibare (code) izajya itangwa; uyikoresha agahabwa igabanywa ku byo agiye guhaha. MTN kandi yanatanze ibihembo birimo amatike y’indege, inka, imyambaro y'abagabo n'amatike yo gusohokera muri Marriott Hotel ndetse na Serena hotel.



Kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2019, MTN Rwanda yamuritse ku mugaragaro ifatabuguzi rishya bise ‘Prestige’ rije gusimbura amakarita ya prestige yahabwaga abafatabuguzi aho ubu bazajya bahabwa umubare w'ibanga (code). Ibi bije nyuma y'uko MTN ibonye ko amakarita ashobora kugorana aho nyirayo ashobora kuyibagirwa cyangwa akayata; ni muri urwo rwego hazajya hifashishwa uyu mubare w’ibanga.


Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker amurika ku mugaragaro MTN Prestige

Uhagarariye ibikorwa bya MTN (Marketing manager) mu kumurika prestige ku mugaragaro yavuze ko Prestige ije mu rwego rwo gufasha abakiriya babo, nyuma y'uko bagiranye ikiganiro nabo babasaba ibitekerezo ku byo bakora, n'ibyo bakwirinda bibangamira abafatabuguzi babo. Nyuma yo kumva ibibazo abakiriya bahura nabyo MTN yahisemo gushyiraho Prestige izajya yorohereza abakiriya. MTN Prestige ifite ifatabuguzi ry’ ukwezi (Monthly bundle), interineti (Internet rooming), amahirwe ku bakoresha MTN prestige (Highest priority), guhabwa ubufasha mu buryo bwihuse bitarindiriye gutegereza ku mirongo ahantu hose hari prestige (Premium desk) ndetse na MTN prestige Club.


Richard Eacheampong ukuriye iyamamazabikorwa muri MTN Rwanda

MTN Prestige izajya ikoreshwa mu bihugu 17 MTN ikoreramo, ibi bivuze ko wanayikoresha uri hanze y'u Rwanda aho ucibwa amafaranga 10 kuri MB imwe ya internet. Iri fatabuguzi ntirireba imyaka ahubwo buri wese araryemerewe, icyo bisaba ni uko ugomba kuba ukoresha MTN ku kigero gihanitse. Wifuza kujya muri MTN Prestige ukanda *165# ugakurikiza amabwiriza n'ibisabwa kugira ngo ubashe kuba muri MTN prestige. 

Bitewe n'ikigero uriho mu gukoresha ibikorwa bya MTN, iyo wemerewe MTN  Prestige ujya mu byiciro bitandukanye ugenda uzamurwamo bitewe n'urwego ugezeho rwo gukoresha service za MTN. Harimo Grey iguha kugabanyirizwa iyo ugiye kugura ku bafatanyabikorwa  ba MTN, Bronze akaba ari icyiciro cya kabiri; hano uhabwa amafaranga yo guhamagara  na interineti y'ubuntu. Silver iyi iguha ihananturwa ku biciro by'amatike y'ibitaramo, ikirenzeho bakanayagushyikiriza aho waba uri, icyiciro cya 4 ni Gold  hanyuma icya nyuma kikaba Platinum.

REBA ANDI MAFOTO:




Lion Manzi ni we wari MC muri ibi bikorwa, afatanyije na Nkusi Arthur



Umuziki wizihiye benshi


Umwe mu bafatabuguzi ba MTN ashyikirizwa igihembo yatsindiye, ni itike yo kujya Dubai


Hifashishijwe tombola, nimero ye yatsinze, ahabwa inka


Yatsindiye umwambaro uhwanye na 200,000 Rwf


Nawe yatsindiye umwambaro uhwanye na 200,000 Rwf


Yatsindiye itike y'indege ijya aho ari ho hose RwandAir igera


Yatsindiiye itike yo kujya muri massage

Batsindiye ibikoresho by'ubwiza bw'umubiri (cosmetics)


Yatsindiye kurara amajoro abiri kuri Marriott Hotel


Miss Elsa yatsindiye kurara muri Kigali Serena Hotel, mugenzi we ni Kivu Serena Hotel


Nawe yatsindiye inka







Andi mafoto menshi, kanda hano

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-Inyarwanda Art Studio

UMWANDITSI: Joselyne Kabageni






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND