RFL
Kigali

MISS HERITAGE GLOBAL: Umukobwa uhagarariye Uganda ayoboye amatora, Umunyarwandakazi ari mu bakeneye gushyigikirwa byisumbuyeho

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/07/2019 17:56
1


Ricca Michaella Kabahenda wabaye Nyampinga w’Umurage n’Umuco muri Miss Rwanda 2019, yatumiwe kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Heritage Global azabera muri Ghana. Kuri ubu Icyumweru kirirenze hatangiye amatora azamara iminsi irenga mirongo ine azagaragaza uwahawe amajwi menshi bityo bikaba byamufasha kwegukana ikamba.



Muri aya matora Umugandekazi witwa Emily Ayen kugeza igihe twandikaga iyi nkuru yari ayoboye abandi mu majwi aho yari amaze kugwiza amajwi ibihumbi bibiri (2000), akaba yari akurikiwe n'uhagarariye u Burusiya, hagakurikiraho uhagarariye Gambia mu gihe uwa kane yari uhagarariye Afurika y’Epfo, umwanya wa Gatanu wo ukaba wari uriho uhagarariye Zambia.

Umunyarwandakazi uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa Ricca Michaella Kabahenda ari mu bakeneye gushyigikirwa byisumbuyeho cyane ko igihe twandikaga iyi nkuru yari afite amajwi 644 ari uwa karindwi bivuze ko akubwe inshuro zikabakaba eshatu n’uwa mbere. Ibi byumvikanisha uburyo uyu mukobwa akeneye gushyigikirwa bikomeye kurusha uko ashyigikiwe.

KANDA HANO UBASHE GUTORA UYU MUNYARWANDAKAZI

Irushanwa Miss Heritage Global ryari rimaze imyaka ibiri ritaba, ibyatumye abegukanye amakamba ya Miss Heritage mu Rwanda mu myaka ibiri ishize batabasha kuryitabira. Kuri ubu nyuma yo kwisuganya bakiyemeza kongera kuritegura batumiye Ricca Michaella Kabahenda wegukanye ikamba rya Miss Heritage 2019 ngo azitabire Miss Heritage Global. Uyu mukobwa ahatanye n'abandi bakobwa 54 baturuka mu bihugu binyuranye, aba bakaba bari kwishakamo uzegukana iri kamba mu gihe amatora yo kuri ‘Internet’ yo arimbanyije.

Miss Hertage

Umunyarwandakazi ni uwa karindwi ku rutonde 

Muri uyu mwaka mwaka byitezwe ko iri rushanwa rizaba muri Kanama 2019 rikabera muri Ghana aho Ricca Michaella Kabahenda yamaze kubona ibyangombwa byose nkenerwa kugira ngo azaryitabire. Ubwo riheruka kuba mu mwaka wa 2016-2017 Mutoni Jane waserukiye u Rwanda yagizwe igisonga cya mbere cya Miss Heritage Global mu gihe Umufaransakazi witwa Théodora P. Marais ari we watahanye iri kamba.

Ni ku nshuro ya Kane u Rwanda rwitabira irushanwa rya Miss Heritage Global risanzwe ribera muri Afurika y’Epfo. Mu mwaka wa 2014 hagiyeyo uwitwa Marlenne Mutoniwase, muri 2015 u Rwanda ruserukirwa na Bagwire Keza Joanah [icyo gihe yabaye igisonga cya kane] naho mu mwaka wa 2016 hajyayo Mutoni Jane [wabaye igisonga cya mbere].






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Chantal.Nyariburwa4 years ago
    Njyew natoy Kabahenda.ricca.mechael njyew ndamufana cyane kandi nkaba mwifuriza amahirwe masa pe.





Inyarwanda BACKGROUND