RFL
Kigali

Ikiganiro na Rafiki ugiye gutaramira i Huye mu mujyi afata nk’uw'amateka kuri we, yakomoje kuri Bad Rama inshuti ye ya cyera ariko badakorana

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/07/2019 15:28
0


Rafiki Coga Style ni umuhanzi umaze igihe mu muziki wa hano mu Rwanda, akaba umwe mu bahanzi bazatarama muri Iwacu Muzika Festival igitaramo giteganyijwe mu mujyi wa Huye. Inyarwanda twamwegereye tugirana ikiganiro n’uyu muhanzi atubwira uko yiyumva mbere y’igitaramo ndetse n'uko abona muzika ye muri iyi minsi.



Mu kiganiro yahaye Inyarwanda Rafiki yatangiye aduhamiriza ko yishimiye gutumirwa mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival kigiye kubera i Huye. Yagize ati” Icya mbere nishimiye kuba ngiye gutaramira i Huye, ni umujyi w’amateka kuri njye nabo twatangiranye igihe cyacu ibitaramo twakoreraga muri Huye by’umwihariko muri Auditorium ya kaminuza biri mu byadufashije mu rugendo rwacu.”

Rafiki yatangaje ko ataherukaga gutaramira i Huye by’umwihariko mu gitaramo gikomeye bityo ngo abatuye i Huye azakora uko ashoboye kose abamare ipfa ku muziki we cyane ko abizi hari benshi bamukumbuye. Ikindi yatangaje kuri iki gitaramo cy’i Huye ni uko azakora ibishoboka byose agakoresha imbaraga nyinshi ku buryo azashimisha abazaba bitabiriye iki gitaramo.

Muri iki kiganiro Rafiki yabajijwe ikibazo cya Bad Rama inshuti ye ya cyera kuri ubu ufite studio ya The Mane ariko akaba ataramushyizemo, atangaza ko umubano we na Bad Rama ntacyawuhungabanyije, ikindi ahamya yuko bavugana nubwo bataragera ku cyo kuba bakorana. Rafiki yagize ati”Twararetse ngo buri umwe akore ibye yitonze gusa turacyari inshuti turanavugana kenshi ariko ibyo gukorana ntabwo turabiganiranibiba tuzakorana.”

Rafiki

Rafiki Coga Style

Rafiki ahamya ko atarigera ashaka kuganira na Bad Rama ibyo kuba bakorana ariko ahamya ko igihe nikigera bikaba abantu bazabimenya. Agenera ubutumwa abakunzi ba muzika b’i Huye Rafiki yatangaje ko bagomba kwitega igitaramo kiri ku rwego rwo hejuru cyane ko iminota yose azahabwa agomba gukora uko ashoboye ngo abashimishe kuko yizeye ko bamukumbuye.

Iki gitaramo cya Iwacu Muzika Festival kizabera i Huye kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2019 cyitezwemo itsinda rya Urban Boys, Dogg, Active, Victor Rukotana, Nsengiyumva (Igisupusupu), Clarisse Karasira ndetse na Orchestre Impala. Kizatangira saa sita z'amanywa kukinjiramo bizaba ari ubuntu mu myanya isanzwe mu gihe imyanya y'icyubahiro yo bizaba ari amafaranga ibihumbi bibiri (2000Frw).

Rafiki

Igitaramo kigiye kubera i Huye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND