RFL
Kigali

Waba wari uzi ko Telefone na Television byaba intandaro yo kudakura no kugwingira mu bitekerezo by’umwana wawe?

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:11/07/2019 19:54
0


Ikoranabuhanga ni ingenzi rikaba n’imbarutso y’ubumenyi kuko ridufasha kwagura ubumenyi no kubaho neza binyuze mu ngeri zitandukanye, gusa iyo rititondewe riba inzitizi y'ibyiza, izi nzitizi zigaragara cyane cyane iyo bigeze ku bana bato binyuze mu buryo bumwe cyangwa ubundi.



Inkuru mpamo ni uko ababyeyi benshi muri ino minsi umwana ari kurira bakamuhoza bifashishije telephone, ndetse nusura umuryango ufite umwana muto akenshi uri hagati y'imwaka ibiri n'itanu, ucyihagera ahita akubaza niba ufite telephone ikina game (imikino) cyangwa akakubaza niba ufite amafoto aho kukuganiriza nk'uko byahoze. 

Akenshi ababyeyi benshi babifata nk'ibyoroshye cyangwa kugira abana bazi ibijgezweho ariko ni ikibazo kuko tutagiye kure izi telephone dukoresha zibamo utuntu dutuma tumenya ko baduhamagaye ndetse tukanahamagara (signals), naho kuri television signals ni zo zituma tubona amashusho ndetse tukumva amajwi. Izi signals ziba zitwarwa na electromagnetic waves (EMW).

Kubera ko umwana aba atari yagira ubudahangarwa bw’umubiri cyangwa bw’uruhu turamwangiza ndetse kenshi kubera abana basigaye batangira kureba television ndetse na games bakinira kuma telephone zigezweho ziba muri smartphone biturutse kuma rays ya electromagnetic waves, aya ma rays yangiza amaso ndetse n'imikurire y'ubwonko bwabo nk'uko Jean Piaget inzobere mu bijyanye n'imukurire y'umwana abitangaza. 

Ingaruka z'ibi bikoresho by’ikoranabuhanga mu mikurire ya muntu mu bijyanye n'ubwenge byinshi bituruka uko tubyitwaraho cyangwa uko tubikoresha. Ni byiza kureka umwana nibura akagira hejuru y'imyaka 5 akabona kujya akoresha ibi bikoresho bya electronics cyangwa byakira murandasi (internet). Naho hasi y'imyaka itanu ntibibe akamenyero nk'uko benshi bari kubikora ahubwo bakwiye kubatoza kuganira ndetse no gukina, kuko kenshi kubera kudakina kw'abana bato muri iyi minsi, usanga benshi bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije biturutse ku mwanya bamara bicaye imbere ya television.

Image result for children with eyes problemNuza gushishoza ndetse ukibuka neza mu bana uzi bato muri ino minsi bafite ikibazo cy'amaso gituma kenshi batangira kwambara lunette bakiri bato akenshi bituruka kuri ibi bikoresho bya electronics batangira kureba bakiri bato aha ni television na telefone twavuga benshi bahinduye ibirera abana. Ibi bifite uruhare runini kuri iki kibazo biturutse ku bikoresho bakoresha bakiri bato. Ikindi ntabwo bivuze ko abambara lunette bose biba byatewe n'iki kibazo cy'izi rays zibinjira ahanini nazo zibigiramo uruhare rwo hejuru. Biragoranye kuzabona umwana wo mu cyaro cyangwa umwana wakuze atamara umwanya munini kuri television cyangwa akoresha smartphone igihe yari muto, ufite iki kibazo.

Image result for children with eyes problemIyo umwana atangiye gukoresha telephone akiri muto hari utunyangingo turi hafi y'ugutwi twangirika ari two 'temporal na frontal lobes' kandi utu ni two nkingi ya mwamba mu bijyane n'imyagukire y’ubwonko n’ibitekerezo ndetse n'ibindi bijyanye n'ubwenge. Kubera ko umwana aba akiri muto tutarakomera bityo izi rays twavuze haruguru ziratwangiza ni cyo kizatuma ushobora kuzakora ibishoboka byose ngo umwana wawe abashe gutsinda nk'abandi bikanga utazi ikibitera ugasanga uri gushaka kwica gitera utazi ikiri kubimutera kandi igihari ni ikoranabuhanga wamwinjijemo akiri muto utabizi ubwenge bukagenda buyoyoka gahoro gahoro utabizi.

Umwana muto aba afata mu mutwe kandi kenshi umwana yigana ibyo abona. Umwana avukiye mu Rwanda, agasanga nyina na se bavuga urundi rurimi rutari ikinyarwanda ntabwo yazigera akimenya aha iki gihe azakura azi urwo yakuze yumva ababyeyi be bavuga. Ni byo bibaho igihe umubyeyi adaha umwanya umwana we akamwiriza kuri television cyangwa akamureresha telefone mu rwego rwo kugira ngo atamurushya cyangwa akamubuza gukora akazi. Ibi icyo bizabyara uzasanga umwana azakura nta kinyabuphura afite bitewe na filime cyangwa ibiganiro yakuze areba kuri television. 

Urugero, umwana nazakura abona filime zirimo abantu banywa itabi cyangwa ibindi bikorwa bifite ingaruka mbi nyinshi bizagorana kuzamwumvisha ko ibyo yabonye ari bibi kandi ari bwo buzima yakuriyemo. Umunyarwanda yabivuze neza ngo ‘’igiti kigororwa kikiri gito”. Tumenye ibyo twereka abana, bityo dutegure ejo hazaza h’Isi

Image result for images of children studying by using computerKu rundi ruhande ikoranabuhanga ni ryiza kuko rituma tujijuka ndetse rinafasha abana bacu mu kwiga ibintu bishyashya, gusa tubikore mu buryo bunoze tubaba hafi tumenya n'ibyo bareba. Umwana si byiza kumureka akoresha ibi bikoresho biri 'electronics' ku myaka yo hasi. Aha akenshi ni igihe umwana ari hasi y’imyaka 3, icyakorwa hano ni ukubatoza kuganira n'abantu ndetse tukababa hafi, ibi bizatuma bakurana umuco n'ubupfura n'ubudahemuka nk'uko byatangajwe na Dr.Jenny Radesky wo Boston Medical Center. 

Iyi nzobere ikomeza ivuga ko radiation cyangwa igenda rya rays ku mubiri w’umwana rituma ubwonko budakura neza. Niba dushaka gusiga isi imeze neza, tube hafi y’abana bacu tubigishe iki n'ikiza, tubarinde ibi bikoresho by’ikoranabuhanga bakiri bato cyane tugende tubibatoza gahoro uko bakura, tubereke uko bafata umwanzuro ndetse no kubana n’abandi ibi bizatuma bavamo abantu bingira kamaro.

Sources: Psychcentral.com, cnbi.com & webmd.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND