RFL
Kigali

Peter Otema, Ndayisaba Hamidou na Vedaste mu bandi bakinnyi batandukanye na Police FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/07/2019 12:11
0


Mbere y’uko ikipe ya Police FC yakira abakinnyi bashya n’abatoza bagomba gutangira imyiteguro y’umwaka w’imikino 2019-2020, iyi kipe yasezereye abakinnyi umunani biganjemo abari bayimazemo umwaka umwe.



Muri aba abakinnyi banahawe amabaruwa abatandukanya na Police FC, barimo Peter Otema wari umaze umwaka muri Police FC nyuma yo kuva muri Musanze FC. Amakuru ahari avuga ko uyu mugabo yaba ariwe wisabiye gutandukana kuko ngo atigeze abona umwanya uhagije wo gukina nk’uko yabyifuzaga ndetse andi makuru akavuga ko yaba agiye kujya muri Rayon Sports yakiniye kugeza mu 2014.


Peter Otema ntakiri umukinnyi wa Police FC 

Muri rusange abakinnyi basezerewe muri Police FC uko ari umunani (8) muri iki cyiciro cya nyuma ni; Bahame Alafat, Niyondamya Patrick, Ndayisaba Hamidou, Peter Otema, Muhinda Bryan, Manzi Huberto Sinceres, Cyubahiro Janvier na Niyibizi Vedaste.

Aba bariyongera kuri Ishimwe Issa Zappy, Nzabanita David na Nduwayo Danny Barthez (GK), abakinnyi bagiye mbere y’uko igikombe cy’Amahoro 2019 kirangira cyo kimwe na Mushimiyimana Mohammed wagiye muri APR FC.


Ndayisaba Hamidou (7) na Cyubahiro Janvier (13) nabo basohotse muri Police FC

Abakinnyi bishoboka cyane ko bazaba bari muri Police FC nyuma y’iminsi icumi y’ikiruhuko bagizwe na; Nimubona Emery, Munyakazi Yussuf Lule, Eric Ndoriyobijya, Kubwimana Cedric Jay Polly, Ndikumana Magloire, Benedata Janvier, Ntirushwa Aimee, Nduwayo Valeur na Nshuti Dominique Savio.


Niyibizi Vedaste yari amaze umwaka 2018-2019 avuye muri Sunrise FC 

Mu mwaka w’imikino 2018-2019, Police FC yasoje shampiyona iri ku mwanya wa kane (4) inacyura umwanya wa kane (4) mu gikombe cy’Amahoro 2019.


Manzi Huberto Sinceres yari amaze umwaka avuye muri Sunrise FC

Muhinda Bryan nawe yatandukanye na Police FC 

Bahame Alafat nawe ntakiri muri Police FC      





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND