RFL
Kigali

Padiri Uwimana uririmba injyana ya Hip Hop yatumiwe gutaramira mu Budage, yatuganirije byinshi ku buzima bwe, abakobwa bamutereta n’ibindi –IKIGANIRO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/07/2019 10:17
0


Padiri Uwimana Jean Francois niwe rukumbi ukora injyana ya Hip Hop ari umupadiri hano mu Rwanda, uyu mu minsi ishize yagiranye ikiganiro kihariye na Inyarwanda.com aho yadutangarije byinshi ku buzima bwe nk’umupadiri ndetse akaba n’umuhanzi, uyu akaba yanagarutse ku kibazo cy’abakobwa bakunze kumutereta nkuko nawe yabyitangarije.



Uyu mugabo aganira na Inyarwanda yadutangarije ko kuri uyu wa kane tariki 11 Nyakanga 2019 aba ahagurutse mu Rwanda aho agomba kwerekeza mu Budage mu iserukiramuco yatumiwemo nk’umuhanzi ukomeye by’umwihariko wihariye kuba ari umupadiri ukora umuziki, iri serukiramuco azaririmbamo ryitwa “African Festival” igomba kubera mu Budage, izaba tariki 15-30 Nyakanga 2019.

Uyu mupadiri ukora muzika muri iyi minsi by’umwihariko akiharira kuba akora muzika ya Hip Hop yatangaje ko yishimira kuba yarisanishije n’urubyiruko mu rwego rwo kogeza umurimo w’Imana. Aha yagize ati” Mu kiliziya tugira injyana zituje, hanyuma mbona abantu bakunda gusimbuka ni uko nafashe injyana yasimbuka ariko nkaririmba ibyo turirimba mu kiliziya ariko mu njyana zisimbuka kuko nizo urubyiruko zikunda.”

Padiri Uwimana Jean Francois yavukiye mu mujyi wa Kigali, yize mu iseminari nto ya yo ku Nyundo aho asa nuwatangiriye umuziki cyane ko yawukundaga cyane, uyu mu padiri yaje gukomeza mu iseminari nkuru aho yavuye abaye padiri. Kujya mu gipadiri ni kimwe mu byo yakuze yumva yakora cyane ko yumvaga yaba umuganga umusirikare cyangwa Padiri.

Padiri

Padiri Uwimana Jean Francois ukora injyana ya Hip Hop

Uyu mupadiri ariko kandi ni umwe mubanyempano nyinshi cyane ko nkuko yabitangarije Inyarwanda yakinnye imikino myinshi irimo Karate, Football nibindi. Kukijyanye n’ibishuko Padiri Uwimana yabwiye umunyamakuru ko kuva mu bwana bwe yakundaga kwiga ndetse ashaka kumenya ibintu byinshi byatumye adatwarwa no kuba yarangara ngo abe yagwa mu bishuko.

Padiri w’umuhanga mu mikino inyuranye unafite izindi mpano zirimo no kuririmba ahamya ko kuba padiri ari ikintu cyamufashije kuko inzozi ze nyinshi yagiye azigeraho bitewe nuko ari padiri. Ubwo yatangiraga umuziki padiri yabwiye umunyamakuru ko bitamugoye cyane ko nabapadiri bakuru kuri we batigeze bamutera ikibazo na kimwe cyane ko bamwakiriye neza.

Abajijwe niba nka Padiri ukora muzika atagira abafana babakobwa bashobora kumushotora nyamara yarahisemo inzira ye yo kuba padiri, Uwimana Jean Francois yabwiye umunyamakuru ko nawe akunze kubona abakobwa ariko bitewe nuko hari ibyo yahisemo bitamutesha inzira ye. Aha yatangaje ko hari benshi bamutereta ariko akirinda kubaha umwanya cyane ko nawe hari indi nzira aba yaratangiye.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PADIRI UWIMANA JEANFRANCOIS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND