RFL
Kigali

Hamenyekanye itariki y'ubukwe bwa Yayeli umwe mu nkingi za mwamba za Kingdom of God Ministry

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/07/2019 11:17
1


Niyitegeka Yayeli umwe mu nkingi za mwamba mu itsinda rya Kingdom of God Ministries ryamamaye mu ndirimbo 'Sinvaza aho uri', 'Nzamuhimbaza' n'izindi, agiye gukora ubukwe n'umukunzi we Eric Rukundo usanzwe ari umu producer mu buzima busanzwe akaba ari na nyiri Capital Records studio. Kuri ubu INYARWANDA yamaze kumenya itariki y'ubukwe bwabo.



Yayeli w'imyaka 25 azwi nk'umwe mu bakunze gutera indirimbo nyinshi za Kingdom of God Ministry by'akarusho akaba yaramamaye mu ndirimbo 'Nzamuhimbaza'. Tariki 6 Nzeli 2018 ni bwo Yayeli yambitswe impeta n'umukunzi we, avuga 'YEGO/YES' imbere y'abantu benshi bari bitabiriye igitaramo gikomeye cya Kingdom of God Ministry cyabereye i Nyarutarama kuri CLA aho iri tsinda ryari ryatumiye umuhanzi Joel Lwaga uri mu bakunzwe mu karere. Nubwo integuza y'ubukwe bwabo (Save the date) itari yajya hanze, Inyarwanda.com yamaze kumenya umunsi w'ubukwe bwabo.


Yayeli hamwe n'umukunzi we Producer Eric

Kuba hashize umwaka Yayeli yambitswe impeta ariko ubukwe bukaba butari bwaba, twagize amatsiko yo kumenya itariki yabwo na cyane ko hari benshi bari bakomeje kubaririza aya makuru. Nubwo Yayeli ndetse na Producer Eric batarasohora ubutumire mu bukwe bwabo ndetse bakaba birinze kugira icyo badutangariza kuri ubu bukwe dore ko bavuga ko mu minsi ya vuba ari bwo bazatangaza byinshi, umwe mu nshuti zabo za hafi yaduhaye amakuru y'impamo.


Yeyeli ni izina rizwi cyane mu muziki wa Gospel cyane cyane ku bantu bazi Kingdom of God

Uwaganiriye na Inyarwanda.com yahamirije umunyamakuru ko Yayeli na Producer Eric bazarushinga tariki 05/10/2019, kuri iyi tariki akaba aribwo hazaba imihango yo gusaba no gukwa ndetse akaba ari nabwo bazasezerana imbere y'Imana. Yayeli agiye gukora ubukwe nyuma yo kwitabira irushanwa ry'abanyempano mu kuririmba ryitwa 'I am the future' akitwara neza akagera mu cyiciro cya nyuma, icyakora akaba atarabashije kwegukana umwanya wa mbere. 

Muri 2017 ni bwo aba bombi batangiye guca amarenga ko bari mu rukundo. Tariki 29 Ugushyingo 2017 Yayeli yabwiye Eric Rukundo amagambo asize umunyu mu kumwifuriza isabukuru y'amavuko. Yayeli yareruye avuga ko Eric ari we mahitamo ye mu buzima bwe bwose. Ibi byaje gushyirwaho akadomo tariki 1 Gashyantare 2018 ubwo Eric Rukundo yatunguraga Yayeli ku isabukuru ye y'amavuko akamukorera ibirori imbere y'inshuti zabo za hafi ari nabwo yazitangarije ko Yayeli ari we mukobwa yihebeye ku isi.

Ibi birori byateguwe na Eric Rukundo atangariza inshuti n'iza Yayeli ko Yayeli ari we mukobwa umurutira abandi ku isi


Amagambo Yayeli yatangaje ku isabukuru y'umukunzi we

Yayeli yavuze ko Eric Rukundo ari we musore umurutira abandi bose ku isi


Yayeli ubwo yari amaze kwambikwa impeta 


Yayeli yari arimo kuririmba muri Kingdom of God atazi ibiri bukurikireho


Yayeli ari mu nkingi za mwamba za Kingdom of God Ministry


Rukundo Eric yahise asanga Yayeli kuri stage atera ivi amusaba kuzamubera umugore


Yayeli byaramurenze



Nta kuzuyaza yahise avuga 'YES'


Kuva iyo tariki kugeza uyu munsi bari mu buryohe bw'urukundo

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA YAYELI NA PRODUCER ERIC








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Moses4 years ago
    Amen Amen muduhe invitation bana bimana tuzabutahe. kandi nyagasani azabahe ibyo mwifuza byose.





Inyarwanda BACKGROUND