Mu nkuru z'urukundo ndetse n'izo mu buzima busanzwe, Inyarwanda.com dukunze guha umwanya abasomyi bacu bakagisha inama bagenzi babo basoma iki kinyamakuru. Kuri ubu rero inkuru tubazaniye n'iy'umugore watwandikiye atubwira ko ababajwe cyane no kubaho nta mugabo afite.
Mu butumwa yatwandikiye uyu mugore yavuze ko amaze imyaka 6 atandukanye n'umugabo we wa mbere. Yavuze ko afite imyaka 39 akaba afite umwana umwe. Yarize afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) mu bijyanye n'Icungamari ndetse avuga ko afite akazi karinganiye. Yatubwiye ko ashaka umugabo w'inyangamugayo, ndetse ngo byaba byiza abaye ari umukristo mu itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi.
Dore Ibaruwa yatwandikiye: Muraho neza, ndi umudamu watandukanye n'umugabo wa mbere hashize imyaka itandatu. Narize A0 muri Finance, mfite akazi karinganiye, mfite umwana umwe, mfite imyaka 39. Ndifuza umugabo w'umukristu byaba byiza akaba ari umudventiste kuko nanjye ndiwe.
Uwo mugabo nifuza rero ni umusore ukuze ufite imyaka 35 kuzamura, ufite akazi kandi ufite gahunda yo kubaka urugo rugakomera, w'umukristo w'umudventiste. Inyangamugayo, w'imfura cyane, ufite umutima wa kimuntu, uzi gushyira mu gaciro, udahutiraho.
Uyu atabonetse, umugabo nawe ukuze 35ans kuzamura w'umudventiste watandukanye n'umugore wa mbere, w'imfura,...twazaganira tukareba niba twahuza. Icyitonderwa: Kuba nanditse ibi ni uko mbabaye pe, kandi rwose nijeje uwo tuzahuza ko nzamubera umufasha mwiza.
Ndifuza umugabo ufite gahunda ihamye yo gushinga urugo.kuko umuryango wanjye nawo uranshyigikiye witeguye kudushyigikira mu birori twazagira kuko bababajwe na deception nagize ku rushako rwa mbere. Ushobora kunyandikira kuri iyi email: imananiyonkuru1@gmail.com
Imana iguhe umugisha"
Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama ku Inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu yitwa: nkoreiki@gmail.com ndetse na info@inyarwanda.com kandi umwirondoro we ukagirwa ibanga 100 %.
TANGA IGITECYEREZO