RFL
Kigali

“Urukundo rwawe ruranyura ngatuza”-Jack B mu ndirimbo ‘Ndashona’ yahaye umwihariko w’imbyino –VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/07/2019 19:28
2


Rugamba Jacques wamenyekanye mu muziki nka Jack B, yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Ndashona’, yishyize mu mwanya w’umusore wakunze umukobwa amubwira amagambo meza, aranamubyinira.



Jack B yamenyekanye birushijeho mu ndirimbo nka ‘Mumparire’, ‘Nta kibazo’, ‘Byanze’, ‘Leo leo’, ‘Nanjye sinjye’ n’izindi.

Kuri ubu uyu muhanzi yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Ndashona’ yahaye umwihariko w’imbyino za kizungu. Iyi ndirimbo yise ‘Ndashona’ igizwe n’iminota itatu n’amasegonda 09’.

Jack yabwiye INYARWANDA, ko yanyujijemo ubutumwa bw’urukundo aho aba abwira umukunzi we nawe akagaragaza ibyishimo byo gukundwa.

Mu cyumweru gishize, Jack B yakoze igitaramo yamurikiyemo iyi ndirimbo ‘Ndashona’. Avuga ko yishimira uko igitaramo cyagenze ndetse n’uburyo yakiriwe.

Avuga ko akora iyi ndirimbo yibanze cyane ku mbyino kuko asanzwe azi neza ko abafana be bakunda imbyino ze.

Muri iyi ndirimbo hari aho aririmba agira ati “Urukundo rwawe ruranyura ngatuza. Unjyana kure wowe byifuzo byanjye. Mukunzi byinana nanjye. Mukobwa byina, mukobwa byinana nanjye.”

Iyi ndirimbo ‘Ndashona’ ibaye iya kane kuri alubumu yise ‘Diaspora’.

Jack B yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise 'Ndashona'

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'NDASHONA' YA JACK B






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Minega patrick4 years ago
    Courage kabisa jack b iyindirimbo nisawa cyane
  • Charlene pacella4 years ago
    Jack B vrm iyi video ni nziza. Kd umwihariko uriharihaye nkibisanzwe. Courage





Inyarwanda BACKGROUND