Airtel Rwanda
Kigali

Green Eagles basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/07/2019 16:48
0

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2019, ikipe ya Green Eagles yo muri Zambia yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, urwibutso ruri ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.Green Eagles Football Club ni ikipe yo muri Zambia iri mu Rwanda ahari kubera imikino ya CECAFA Kagame Cup 2019 aho iri mu itsinda rya gatatu (C), ikaba iheruka gutsindwa na APR FC igitego 1-0.

Muri iri tsinda rya gatatu, Green Eagles iri kumwe n’amakipe nka APR FC,  Proline FC na Heegan FC.

Ikipe ya Green Eagles inakomeye muri Zambia ndetse ikaba inafite itike yo kuzakina Total CAF Confederation Cup 2019-2020, bafashe umwanya bajya ku rwibutso basobanurirwa amateka yaranze u Rwanda mbere na nyuma ya Jenoside no muri Jenoside nyirizina aho abarenga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi ijana (100).


Green Eagles FC bunamira abazize Jenoside baruhukiye ku Gisozi 

Abayoboye Green Eagles Football Club mu mikino ya CECAFA banditse mu gitabo cy’abashyitsi basigamo ubutumwa bwo guhumuriza Abanyarwanda mbere yo gusubira muri gahunda zo kwitegura umukino utaha bafitanye na Proline FC.Green Eagles FC bandika mu gitabo cy'abashyitsiGreen Eagles bashyira indabo ku mva Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND