RFL
Kigali

Amaranye uburwayi imyaka irenga 10, kujya kwivuza i Kigali byaramunaniye

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:8/07/2019 23:11
1


Sabagirwa Immaculee ni umubyeyi w’imyaka 68, atuye mu Karere ka Ngororero. Amaze imyaka irenga 10 afite uburwayi bwamufashe munsi y’ugutwi bumubabaza ariko akaba yarabuze uko yagera I Kigali ngo yivuze, dore ko bamubwiye ko ariho bamuvura.



Ubu burwayi bwa Immaculee ngo bwatangiye bimeze nk’ibuye ryibumbye mu mubiri, hanyuma aza kujya kubagwa ku bitaro bya Shyira, ariko nyuma biza kongera kugaruka. Avuga ko ubwo aheruka i Kigali atabashije kwivuza neza ku buryo bamenya indwara afite ndetse ngo anavurwe.

Avuga ko ubukene ari inzitizi ya mbere yamubujije kwivuza, dore ko ngo ubu burwayi bunyuzamo bukamubabaza cyane ndetse akabyimba ku buryo bukomeye. N’ubwo ubu burwayi bumubabaza, ntibumubuza gukora uturimo dusanzwe two mu cyaro tumubeshejeho.


Uburwayi bwa Sabagirwa bumaze imyaka irenga 10

Mu kiganiro yahaye inyarwanda ubwo twamusangaga aho atuye, Sabagirwa yavuze ko indwara ari nyinshi mu bice byo mu cyaro aho batuye, zimwe gusa zikaba ari zo zibasha kuvurirwa ku bigo nderabuzima, izindi zisaba ubuvuzi bwisumbuyeho akenshi bakunze kuba nta bushobozi bwo kuzivuza neza babona. Ubwisungane mu kwivuza ngo ni ingirakamaro ariko ngo hari n’abakennye cyane ku buryo batabasha kwivuza uko bikwiye kabone n’ubwo baba bafite ubwisungane mu kwivuza, cyane cyane iyo hajemo gukora ingendo zijya ku bitaro bitabegereye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mena4 years ago
    Mwashyizeho aho twamubona tukavugana nawe tukateba icyo twamufasha.





Inyarwanda BACKGROUND