Kuva mu 1983 ni bwo hatangiye kwibazwa niba umujyi wa Babylon washyirwa mu mijyi ifite ibigwi ndetse n’amateka ku isi, byaje kwemezwa kuri uyu 5 Nyakanga 2019 aho akanama gashinzwe kwemeza ahantu h'amateka n'ibigwi kahuye ku nshuro ya 43 mu mujyi wa Baku muri Azerbaijan iri huriro riteganyijwe gusozwa kuri uyu wa Gatatu.
Kuri uyu wa Gatanu ni bwo ibyishimo byatahaga abatuye i Babylon bose ku bw'umwanzuro wafatiwe mu gihugu cya Azerbaijan ahabereye iki gikorwa cyo gutoranya ko uyu mujyi washyirwa ku rutonde rw’imijyi y'amateka kw’isi hamwe n'utundi duce tw'isi tw'amateka cyangwa dutangaje. Ibi byaje kwemezwa na UNESCO ko Babylon ibaye umujyi w'ibigwi ubwo yazanaga ibyavuye mu matora.
Uwo mwanya inkuru nziza yahise itaha mu mitima y'abaturage ba Iraq. Abatuye i Babylon batangarije ikinyamakuru cya Reporter.com ko ari umugisha kuba Babylon yashyizwe ku rutonde kuko bizabagirira akamaro nko ku bijyanye n'uko Babylon igiye kujya isurwa ndetse n'igihugu nacyo kigasurwa n'abatuye isi bityo bizabafasha kubona amafaranga avuye mu bukerarugendo ndetse n'amasoko ku biribwa byabo n'akazi.
Inyubako y'i Babylon itamirijwe amashusho y'inyamanswa z'inkazi
Umujyi wa Babylon umaze imyaka igera kuri 4300 kuko uyu mujyi washinzwe mu myaka 2300 mbere y'ivuka rya Yezu Kirisitu. Ni umujyi uherereye mu gihugu cya Iraq hafi y'umugezi wa Euphrates ukaba uherereye mu birometero 85 uvuye ku murwa mukuru wa Iraq ari wo Baghdad. Uyu mujyi wa Babylon wigeze kuba umwe mujyi yari ifite icyo isobanuye haba mu bijyanye n'imyemere y'iyobokamana ndetse n'ubukungu dore ko ku ngoma ya Hammurabi umwe mu baguye uyu mujyi wari umujyi ufite igisobanuro kinini ku buzima bwa muntu. Urugero twavuga amazu meza yari ahari ndetse n'ibindi bitangaje wari utamirijwe. Uyu mujyi kandi wanacumbikiye abayahudi benshi mu gihe bashakishwaga.
Ubusitani bwa Babylon
Ibyishimo byari byose ku baturage ba Iraq
Ahantu UN/UNESCO yemeje vuba ko ari ah'amateka
French Austral Lands and Seas
Jaipur City in India
Mounded Tombs of Ancients Japan
Bagan, Myanmar
Plain of Jars, laos
TANGA IGITECYEREZO