RFL
Kigali

CYCLING: Habimana Jean Eric yerecyeje i Burayi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/07/2019 9:20
0


Habimana Jean Eric umukinnyi mu ikipe y’umukino wo gusiganwa ku magare ya SKOL Fly Cycling Team n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Team Rwanda), yerecyeje i Geneve mu Busuwisi aho agiye mu myitozo ikakaye mu kigo gishinzwe uyu mukino ku isi (UCI).



Habimana Jean Eric ubitse umwenda w’igihugu muri shampiyona 2019 mu cyiciro cyo gusiganwa n’ibihe (Individual Time Trial), yagiye mu Busuwisi mu myitozo ikakaye yo ku rwego mpuzamahanga, gahunda azamaramo amezi atatu (3) nk’uko byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY).


Habimana Jean Eric i Kanombe

Habimana Jean Eric ni umwe mu bakinnyi bakiri bato batanga icyizere ko bazagera ku rwego rwiza mu mukino wo gusiganwa ku magare kuko ku myaka 19 y’amavuko amaze kugwiza imidali muri uyu mukino.

Mu gitondo cy’uyu wa Mbere tariki8 Nyakanga 2019 nibwo Habimana Jean Eric yari asesekaye i Geneve saa mbili n’iminota 20 (08h20’) nyuma yo kuba yari yahagurutse mu Rwanda saa moya z’umugoroba w’iki Cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2019.


Habimana Jean Eric ubwo yari ageze i Geneve

Habimana Jean Eric aheruka gutwara umudali wa Zahabu mu mikino y’ingimbi n’abangavu b’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa biri mu munsi y’ubutayu bwa Sahara, irushanwa ryabereye mu Rwanda muri Kamena 2019.

Habimana Jean Eric yatwaye Rwanda Cycling Cup eshatu 2016, 2017, 2018 mu cyiciro cy’abakiri bato (abahungu), Habimana yatwaye African Track Championship.


Habimana Jean Eric mu mwambaro w'igihugu

Mu mikino ya ANOCA Zone V 2019 yabereye i Huye, Habimana Jean Eric yatwayemo imidali itatu (3). Yabaye uwa kabiri muri ITT, aba uwa gatatu mu muhanda rusange (Road race) ndetse akaba yarambaye umudali wa zahabu batwaye mu gice cyo gusiganwa n’ibihe kuri buri kipe (Time Time Trial).


Habimana Jean Eric (hagati) na bagenzi be muri ANOCA Zone V 2019  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND