RFL
Kigali

CECAFA Kagame Cup 2019: Ulimwengu Jules yafashije Rayon Sports gutsinda TP Mazembe-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/07/2019 18:42
4


Igitego cya Ulimwengu Jules cyo ku munota wa 4’ w’umukino, cyafashije Rayon Sports gutsinda TP Mazembe igitego 1-0 mu mukino w’itsinda rya mbere (A) ry’imikino y’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2019.



Cyari igitego cyaje hakiri kare nyuma yo kuba Rayon Sports yari yatangiye umukino iri hejuru ndetse n’igice cya mbere kikayibera cyiza muri rusange. Umupira Ulimwengu Jules yabyaje umusaruro yawuhawe na Iranzi Jean Claude wakinaga iburyo agana ku izamu.



Jules Ulimwengu amaze gushyira umupira mu izamu

Muri uyu mukino, ikipe ya Rayon Sports yari ifite Ovambe Olivier umutoza mukuru w’iyi kipe uvuka muri Cameroun. Uyu mutoza yari yahisemo gukoresha abakinnyi benshi hagati mu kibuga kuko Nshimiyimana Amran yari hagati imbere y’abugarira (Holding Midfielder) bityo Mugheni Kakule Fabrice na Olokwei Commodore bakamujya imbere, Cyiza Hussein agaca ibumoso.


Iranzi Jean Claude ahindura umupira wabyaye igitego



Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego

Iranzi Jean Claude yacaga ku ruhande rw’iburyo agana imbere, ahagana inyuma hari Iradukunda Eric Radou, ibumoso hari Eric Rutanga Alba wambaye n’igitambaro cy’abakapiteni. Jules Ulimwengu yari rutahizamu, mu izamu hari Kimenyi Yves naho mu mutima w’ubwugarizi hari Iragire Saidi na Rugwiro Herve.


Rugwiro Herve mu mwambaro wa Rayon Sports 


Eric Rutanga niwe kapiteni wa mbere muri Rayon Sports 


 Nizeyimana Mirafa mu wambaro wa Rayon Sports

Rayon Sports yakomeje kwitwara neza mu gice cya mbere kuko wabonaga TP Mazembe itari kubasha kugera imbere y’izamu kenshi.

Mu gice cya kabiri nibwo umukino wahinduye isura kuko TP Mazembe yaje yahinduye uburyo bwo gukina aho baje bakoresha impande cyane bashingiye ku bakinnyi barimo; Godet Masengo wacaga iburyo agahura na Eric Rutanga wa Rayon Sports mu gihe Tshibango Tshikuna yacaga ibumoso agahura na Iradukunda Eric Radou wacaga iburyo.



TP Mazembe baje mu gice cya kabiri bari hejuru, Godet Masengo (20) yacaga iburyo

Mu gusimbuza ikipe ya Rayon Sports bakuyemo Olokwei Commodore yasimbuwe na Nizeyimana Mirafa, Iranzi Jean Claude asimburwa na Sekamana Maxime mu gihe Mugisha Gilbert yasimbuye Cyiza Hussein.

Abakinnyi baje mu gice cya kabiri bafashije Rayon Sports kwihagararaho mu kibuga bihura neza n’abugarira ba Rayon Sports bari bafite Rugwiro Herve wabashije kubafasha guhangana mu mbaraga n’abataha izamu ba TP Mazembe.

Umukino wabanje muri iri tsinda (A), KMC yanganyije na Atlabara FC igitego 1-1. Mu mikino yo mu itsinda rya kabiri (B), ikipe ya KCCA yangayije na Bandari FC mu gihe Mukura VS yatsinzwe na Azam FC igitego 1-0, imikino yaberaga kuri sitade Huye. 

Abakinnyi babanje mu kibuga:


Rayon Sports XI: Kimenyi Yves (GK,1), Iradukunda Eric 14, Eric Rutanga Alba (C,3), Rugwiro Herve 4, Iragire Saidi 2, Nshimiyimana Amran 5, Olokwei Commodore 11, Mugheni Kakule Fabrice 27, Cyiza Hussein 10, Iranzi Jean Claude 21, Ulimwengu Jules 7.


TP Mazembe XI: Bakula Aimee (GK,21), Rainford Kalaba (C,18), Godet Masengo 20, Zola Arsene 4, Tandi Mwape 2, Mondeko Zatu 15, Sinkala Nathan 13, Tshibango Tshikuna 11, Miche Mika 27, Lukonza Glody 29

Dore uko imikino yarangiye:

- Group B

-Bandari FC 1-1 KCCA (Stade Huye)

-Azam FC 1-0 Mukura VS (Stade Huye)

Group A

-KMC FC 1-1 Atlabara FC (Stade Amahoro )

-Rayon Sports FC 1-0 TP Mazembe (Stade Amahoro)



Eric Rutanga niwe kapiteni wa Rayon Sports 


Abasifuzi n'abakapiteni


Mbere y'uko abasifuzi batangira umukino 


Ovambe Olivier (Ibumoso) umutoza mushya muri Rayon Sports



Jules Ulimwengu (7) yagoye cyane abugarira ba TPM


Umukino warimo imbaraga 



Olokwei Commodore umukinnyi wo hagati muri Rayon Sports 


Mondeko Zatu myugariro wa TP Mazembe 




Ulimwengu Jules (7) na Mondeko Zatu (15)


Iranzi Jean Claude mu mwambaro wa Rayon Sports 

Kimenyi Yves ahabwa ikarita y'umuhondo









Uva ibumoso: Iradukunda Eric, Iragire Saidi, Rugwiro Herve na Eric Rutanga abagize ubwugarizi bwa Rayon Sports


Abafana n'abakinnyi nyuma y'umukino 

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABAKINNYI BA RAYON SPORTS


PHOTOS: Saddam MIHIGO

VIDEO: Emmy & Neric Pro (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muzungu paul 4 years ago
    Uwaduha umwataka uryana wogufasha orimwengu
  • Muzungu paul4 years ago
    Uwaduha igikona ubugambo bugashira
  • Muzungu paul4 years ago
    Ooooooo rayooon
  • Israel4 years ago
    Mutugezaho amakuru meza cane murakoze





Inyarwanda BACKGROUND