RFL
Kigali

Undi mutingito w'isi ukaze kurushaho wibasiye leta ya California muri Amerika

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:6/07/2019 14:06
0


Umutingito w'isi wo ku gipimo cya 7.1 wibasiye ibice bimwe byo mu majyepfo ya leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, ukaba ari wo ukaze cyane wa mbere ubayeho muri iyi leta mu myaka 20 ishize.



Aho uyu mutingito washegesheje ni mu mujyi wa Ridgecrest, kuri kilometero hafi 240 mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw'umujyi wa Los Angeles.

Mbere yaho ku wa kane w'iki cyumweru, undi mutingito uri ku gipimo cya 6.4 wari wibasiye n'ubundi ako karere.

Dr Lucy Jones, impuguke mu bumenyi bujyanye n'imitingito y'isi, yavuze ko bishoboka ko iyi mitingito ikomeza.Mu kiganiro n'abanyamakuru, Dr Jones yavuze ko uru ari "urukurikirane rw'imitingito y'isi". Yongeyeho ati: "Ruzakomeza".

Yavuze ko "buri mutingito w'isi utuma undi nawo ushobora kubaho", avuga ko hari ibyago biri ku kigero cy'icumi ku ijana (10%) byuko mu cyumweru gitaha haba undi mutingito nk'uyu cyangwa ukaze kurushaho. Ariko Dr Jones yavuze ko bitapfa gushoboka ko uwo mutingito wundi uramutse ubaye wagera no mu bindi bice.

Umutingito w'isi wabanje wo ku wa kane yangije imihanda nk'uyu w'ibinyabiziga mu bice by'amajyepfo ya California

Uwo mutingito w'ejo ku wa gatanu wumvikanye n'i Las Vegas muri leta ya Nevada bihana imbibi ndetse no hakurya y'umupaka muri Mexico.

Guverineri wa California, Gavin Newsom, yihanganishije abagizweho ingaruka n'uwo mutingito ndetse abizeza ubufasha.Yanasabye ko Perezida w'Amerika atangaza ibihe bidasanzwe n'inkunga y'ingoboka.

Ni ibiki byangiritse?

Hadutse inkongi z'umuriro nyuma y'uwo mutingito, ndetse abakora mu bikorwa by'ubutabazi bwihuse bakomeje guhamagarwa n'abasaba ubufasha mu bice bitandukanye by'iyi leta.

Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo amagambo ya Peggy Breeden, umuyobozi w'akarere ka Ridgecrest, agira ati: "Hari inkongi z'umuriro, hari imyuka ya gaz yapfumutse iri kumeneka, hari abakomeretse, hari ababuze umuriro w'amashanyarazi".

"Turimo guhangana nabyo uko dushoboye kose".Mu kiganiro n'abanyamakuru, Jed McLaughlin, umukuru wa polisi muri ako karere, yavuze ko kugeza ubu nta makuru bafite y'abakomeretse bikomeye.

Urwego rushinzwe kuzimya inkongi mu mujyi wa San Bernardino aha muri iyi leta ya California, rwatangaje ko amakuru rufite aca amarenga yuko "hari ibyangiritse cyane kurusha mu mutingito w'ejo [ku wa kane]".

Uru rwego rwongeyeho ko ubu ruri guhangana n'inkongi z'umuriro ndetse n'imyuka ya gaz yapfumutse ikameneka.

Leta ya California iteye mu buryo butuma ijya yibasirwa n'imitingito y'isi kubera ko iri hejuru y'ibisate mu butaka.

 Src: bbc.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND