RFL
Kigali

Ingaruka ziterwa no kunywa urumogi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:6/07/2019 7:03
1


Urumogi ni cyo kiyobyabwenge gikoreshwa henshi, mu Bwongoreza 10% by'abarukoresha rubahindura imbata nkuko ikigo cy'ubuzima 'National Health Service' (NHS) kibivuga.



Mu Rwanda polisi ivuga ko urumogi aricyo kiyobyabwenge kiganje cyane mu byo bafata bikoreshwa n'abantu benshi.

Nikki Thorne wo mu kigo Addaction gifasha urubyiruko rufite ibibazo biva ku gukoresha ibiyobyabwenge, avuga ko "ingaruka zo mu mutwe" ziva ku gukoresha urumogi arizo mbi cyane.

Yagize ati: "Duhura kenshi n'urubyiruko rwatangiye urumogi ngo ni umuti wo kunanirwa kugenzura amarangamutima yarwo, gusa birakomeza bigatera ibibazo byo mu mutwe".

Gukoresha urumogi buri munsi biganisha ku ndwara ya 'psychosis' nk'uko bivugwa n'ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo King's College London.

'Psychosis' ni uburwayi bukabije bwo mu mutwe aho intekerezo n'amarangamutima bisobanya bigatandukana n'ukuri kw'ibiriho. Ibi bigashyira ku ndwara zikabije zo mu mutwe.

Madamu Nikki avuga ko ibi bigira ingaruka cyane cyane ku bushobozi bwo kwibuka bikagira ingaruka mbi cyane ku myigire y'umunyeshuri.

Ikigo NHS kivuga ko kunywa urumogi bitera indwara z'ubuhumekero n'ibihaha. Ndetse bimwe mu bigize urumogi bitera kanseri.

Mu gihe urufatanya no kunywa itabi we bimwongerera ibyago bya kanseri y'ibihaha n'indwara zihoraho z'ubuhumekero.

 

Src:theguardian.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gate 4 years ago
    Ikiguruzwa cyose kidatanga umusoro bacyangisha abantu





Inyarwanda BACKGROUND