RFL
Kigali

Peace Cup 2019: AS Kigali yatwaye igikombe nyuma y’imyaka itandatu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/07/2019 22:42
0


Ikipe ya AS Kigali yatwaye igikombe cy’Amahoro 2019 itsinze Kiyovu Sport ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma wakinwe iminota 120’ kuri sitade ya Kigali ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki ya 4 Nyakanga 2019.



AS Kigali yaherukaga igikombe mu 2013 itozwa na Cassa Mbungo Andre kuri ubu utoza AFC Leopards muri Kenya. SC Kiyovu yashakaga igikombe iheruka mu myaka 21 ishize kuko ibitse icyo mu mwaka w’1998.

Muri uyu mukino, SC Kiyovu yafunguye amazamu ku munota wa 38’ ku gitego cyatsinzwe na Rwabuhihi Uwineza Aimee Placide mbere y’uko Niyomugabo Claude wa AS Kigali yishyura ku munota wa 54’. Iminota 90’ isanzwe amakipe yanganyije igitego 1-1 biba ngombwa ko bongeraho indi minota 30’ (Extra-Time).



AS Kigali bishimira igikombe baheruka mu 2013

Muri iyi minota nibwo Nsabimana Eric bita Zidane ukina hagati muri AS Kigali yatsinze igitego ku munota wa 92’ umukino urinda urangira Kiyovu Sport nta kindi gitego ibonye.



AS Kigali yatwaye igikombe itsinze SC Kiyovu

Wari umukino mwiza ku mpande zombi kuko amakipe yose yafunguye bakina umukino utari kugarira cyane ari nabyo byatumye buri kipe ibona mu izamu ry’indi muri uyu mukino.

AS Kigali yatwaye igikombe giherecyejwe na miliyoni icumi z’amafaranga y’ u Rwanda ndetse buri mukinnyi yambwikwa umudali wa Zahabu.

Muri iri rushanwa, ikipe ya SC Kiyovu Sport yasoje ku mwanya wa kabiri, Rayon Sports iba iya gatatu mu gihe Police FC yarangije ku mwanya wa kane.



Rayon Sports batwaye umwanya wa gatatu 


Uva ibumoso: Ndayisenga Kassim, Mazimpaka Andre na Nyandwi Saddam 


Nyandwi Saddam yishimira umudali w'umwanya wa 3


Habimana Hussein (Ibumoso) na Mazimpaka Andre (Iburyo)

Mu cyiciro cy’abagore, AS Kigali Women Football Club yatwaye igikombe itsinze Scandinavia WFC igitego 1-0. Inyemera WFC babaye aba gatatu nyuma yo gutsinda ES Mutunda WFC ibitego 4-1.



AS Kigali Women Football Club yatwaye igikombe mu bagore 


Scandinavia WFC yatahanye umwanya wa 2


Inyemera WFC batwaye umwanya wa gatatu mu bagore 

Dore abakinnyi babanje mu kibuga (AS Kigali 2-1 SC Kiyovu):


SC Kiyovu XI: Nzeyurwanda Jimmy Djihad (GK,18), Serumogo Ally 2, Ngarambe Jimmy Ibrahim 12,  Karera Hassan 6, Uwineza Rwabuhihi Aimée Placide 6, Habamahoro Vincent (C,13), Rachid Kalisa 8, Warren Shavy Babicka 10, Nizeyimana Jean Claude 10, Nizeyimana Djuma 9 , Gyslain Armel 14.


AS Kigali XI: Bate Shamiru (GK,21), Nshimiyimana Marc Govinho 16, Bishira Latif 5, Rurangwa Moss 4, Niyomugabo Claude 23, Nsabimana Eric Zidane 30, Ntamuhanga Thumaine Tity (C,12), Benedata Janvier 3, Ndarusanze Jean Claude 11, Frank Kalanda 9, Fuad Ndayisenga 10.


SC Al Wahad yatwaye igikombe mu bakinnyi bigeze gukina umupira w'amaguru     



Abasifuzi nabo bahabwa imidali 



Nsabimana ERic Zidane yatanze ibyishimo mu mujyi wa Kigali 



Uwineza Aimee Rwabuhihi Placide nyuma yo kubura igikombe ariwe wafunguye amazamu 


Rachid Kalisa ajya gutera koruneri 
















Igikombe cy'Amahoro 2019 


Kanamugire Moses hagati y'inshuti ze 


Nshimiyimana Ibrahim 


Umujyi wa Kigali watwaye ibikombe byose by'Amahoro 2019

PHOTOS: Saddam MIHIGO








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND