RFL
Kigali

Ikigo cya Boeng cyatanze miliyoni 100$ ku miryango y'abahitanywe n’impanuka zakozwe n’indege ya 737 MAX muri Ethiopia no muri Indonesia

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:4/07/2019 18:41
0


Kuyu wa 3 Nyakanga 2019 ni bwo ubuyozi bw’ikigo cy’indege cya Boeng bwatangaje ko bugiye gutanga impozamarira ku miryango yaburiye abayo mu mpanuka z'indege z'iki kigo zabaye muri Ethiopia no muri Indonesia.



Ubuyobozi bwa Boeng kuri uyu wa 3 Nyakanga 2019 bwatangaje ko bugiye gutanga ubufasha buzatwara agera kuri miliyoni 100$ ku baburiye ababo mu mpanuka ebyiri z'indege ya 737 MAX y’ikigo, butagamije kuyobya uburari ku kirego bafitanye n'ababuriye ababo muri izi mpanuka z'iyi ndege ya 737 Max yakoze muri Ethiopia ndetse no muri Indonesia zahitanye abagera kuri 346 biturutse ku kibazo cyatunguranaga cyari kiri muri tekinike yayo. 

Umuyobozi mukuru w’ikigo cya Boeng yavutse aya mafaranga batazayatanga uko biboneye ko bazakorana na Leta z'ibi bihugu ndetse n'indi miryango yigenga ireberera uburenganzira bwa muntu hagamijwe gufasha imiryango yabuze ababo ndetse n'abaturanyi bikazanyura mu guteza imbere ubuvuzi ndetse n'uburezi muri ibi bihugu bibiri nk'uko byatangajwe na Dennis Muilenburg umuyobozi mukuru w’iki kigo.  

Anton Sahadi uharariye ababuze ababo muri iyi mpanuka yabereye muri Indonesia (Lion air crush) yashimagiye ko ibyo ikigo cya Boeng cyakora byose bitavuze ko ikirego kigiye guhagarara ahubwo ko we abifata nk'ubutwari bw’ikigo bwo kwiyegereza abakiriya bacyo n'urwego rwo kugira ngo bakigarurire icyizere. Uhagarariye ababuriye babo mu mpanuka ya Ethiopia, Just Green yavuze ko aya mafaranga n'akoreshwa neza yumva bizafasha ababuriye ababo muri izi mpanuka. 

Inzobere mu bijyanye n'ubucuruzi yigisha mu kigo cya Columbia business school, yatangaje ko izina rya Boeng ari rigari kuba batanga miliyoni 100$ icyizere kikagaruka ko ari intamwe nziza yatewe n'iki kigo kwifatanya n'ababuriye ababo muri izi mpanuka uko ari ebyiri. Benshi bagize icyo batangaza kuri iki cyemezo cya Boeng cyo kwifatanya n'imiryango yaburiye abayo muri izi mpanuka bakomeje gushima iki kigo kuko basanga bizafasha abasigaye kwisuganya bakagira aho bagera kandi n'ikigo kigakomeza gutera imbere binyuze mu kugarurirwa icyezere n'abakiriya bacyo. Ubuyobozi bw'ikigo bwatangaje ko mu Ukwakira 2019 aya mafaranga azaba yaratanzwe. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND