RFL
Kigali

W-Peace Cup 2019: AS Kigali WFC yatwaye igikombe itsinze Scandinavia WFC yahawe ikarita itukura-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/07/2019 18:27
0


Ikipe ya AS Kigali WFC yatwaye igikombe cy’Amahoro 2019 itsinze mucyeba Scandinavia WFC igitego 1-0 cyatsinzwe na Anne Marie Ibangarye kuri penaliti yabonetse ku munota wa 44’.



AS Kigali WFC yahise ikora amateka yo gutwara igikombe cy’Amahoro kuva cyatangizwa muri uyu mwaka wa 2019 mu cyiciro cy’umupira w’amaguru w’abagore (Women Football).



Abakinnyi ba AS Kigali bishimira intsinzi

Wari umukino w’amateka unakomeye kuko buri kipe yashakaga gukora amateka yo gutwara iki gikombe ku nshuro ya mbere ari nako AS Kigali WFC yasshakaga kwihimura kuri Scandinavia WFC iheruka kuyinyagira ibitego 3-0 muri shampiyona 2018-2019.




Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego babonye ku munota wa 44'




Ibangarye Anne Marie amaze gutsinda penaliti

AS Kigali yari mu rugo yaje kugira imibare yoroshye ubwo Mukandayisenga Nadine ukina hagati muri Scandinavia WFC yahabwaga ikarita itukura azira gukura umupira wari wageze mu izamu akoresheje intoki.




Mukandayisenga Nadine yahawe ikarita itukura ku munota wa 43'

Mukandayisenga yari umukinnyi ukomeye muri uyu mukino kuko abakinnyi ba AS Kigali babyibukaga ko yabatsinze ibitego bibiri muri bitatu batsinzwe bahura muri shampiyona 2018-2019 n’ubundi kuri sitade ya Kigali tariki 22 Mata 2019.



Ibangarye Anne Marie yinjiye mu kibuga ahindura umukino kuko yahise atangira gufatanya na Kanyamihigo Callixte mu busatirizi




Kanyamihigo Callixte nawe yahize igitego arakibura 

AS Kigali yahise ihabwa penaliti yatsinzwe na Anne Marie Ibangarye wari winjiye asimbura Kalimba Alice wabanje mu kibuga akaza gukomereka ku mutwe akanava amaraso , bikamuviramo gusimburwa.

Mu buryo bwo gukina, Mbarushimana Shaban umutoza mukuru wa AS Kigali yari koze uburyo ikipe ye ayikomeza mu ruhade rw’iburyo no hagati kugira ngo yirinde ko yakwinjizwa igitego hakiri kare.

Mu gukomeza iburyo, yahashyize abakinnyi babiri basanzwe bugarira kuko Mukantaganira Joselyne yakinaga aca iburyo asatira mu gihe Kayitesi Alodie yakinaga inyuma yugarira. Aba bakinnyi bose basanzwe bakina inyuma ahitwa kuri kabiri.


Kayitesi Alodie (2) yakinnye iminota 90' inyuma ahagana iburyo muri AS Kigali anagira umukino mwiza 


Uwimana Zawadi ku mupira imbere na Nibagwire Sifa Gloria wa AS Kigali




Umukino w'amakipe yombi uba ukomeye cyane 

Hagati mu kibuga, AS Kigali yari ifite Kalimba Alice wafatanyaga na Mukeshimana Jeannette imbere yabo hakina Umwariwase Dudja. Mu bwugarizi bari bakozemo impinduka kuko Uwamahoro Olive yaje mu mutima w’ubwugarizi afatanya na Nibagwire Sifa Gloria ubundi usanzwe afatanya na Angelique Umwizerwa cyangwa Maniraguha Marie Louise.




Mbere yo gukomereka ku ,utwe, Kalimba Alice yabanje kugushwa asubira mu mukino 




Nyuma nibwo yakomeretse ku mutqwe ahita ava mu kibuga byihuse 

Mu busatirizi harimo Iradukunda Ujeneza Kanyamihigo Callixte afatanya na Libelle Nibagwire.


Nibagwire LIbelle ku mupira acungana Nyirahabimana Anne Marie (15)

Ibi byo kuba AS Kigali bari babanje kubuza Scandinavia WFC kuza kwinyagambura mu kibuga byatumye hagati mu kibuga hayo hadakora neza nk’uko byagenze mu mukino baheruka guhura muri shampiyona kuko Mukandayisenga Nadine, Uwamariya Diane na Kevine Uwihirwe batagize ubukana muri uyu mukino.


Nibagwire Libelle ku mupira hafi ya Diane Uwamariya 

Mu bwugarizi bari bafitemo; Nyirahabimana Annne Marie 15, Umuziranenge Irera 14, Constance Muhawenimana 12 na Uwineza Djazila(C,3) mu gihe mu busatirizi bari bafitemo Uwimana Zawadi 9, Abimana Djamila 16 n’Uwamariya Diane 10.

Mu gusimbuza bigendanye n’uburyo Scandinavia WFC yari yabonye ikarita itukura, byabaye ngombwa ko Ukwinkunda Jeannette wakinaga aca mu ruhande asatira ajya mu mwanya wo gutaha izamu bityo Abimana Djamila agaruka mu kibuga hagati kuko yatangiye ataha izamu naho Uwamariya Diane akina inyuma y’abataha izamu.


Mukeshimana Jeannette yafashije AS Kigali kuburizamo hagati ha Scandinavia WFC

Nyuma nibwo Kankindi Fatuma bita Mikky yaje mu bwugarizi bw’iburyo asimbura Nyirahabimana Anne Marie. Uwamariya Diane yasimbuwe na Mushimiyimana Marie Claire.

Ku ruhande rwa AS Kigali WFC, Kalimba Alice wagize ikibazo ku mutwe yasimbuwe na Anne Marie Ibangarye, Nibagwire Libelle asimburwa na Nyiramwiza Marthe mu gihe Mukantaganira Joselyne yasimbuwe na Florence Imanizabayo.

Abakinnyi babanje mu kibuga:


AS Kigali XI: Nyirabashyitsi Judith (GK,1), Kayitesi Alodie 2, Uwamahoro Marie Claire 13, Uwamahoro Olive 5, Nibagwire Sifa Gloria (C,4), Mukeshimana Jeannette 7, Kalimba Alice 22, Umwariwase Dudja 3, Nibagwire Libelle 9, Joselyne Mukantaganira 16, Iradukunda Ujeneza Kanyamihigo Callixte 17


Scandinavia WFC XI: Claudine Itangishaka (GK,1), Nyirahabimana Annne Marie 15, Umuziranenge Irera 14, Constance Muhawenimana 12, Uwineza Djazila(C,3), Mukandayisenga Nadine 13, Uwimana Zawadi 9, Abimana Djamila 16, Uwamariya Diane 10, Ukwinkunda Jeannette 8.



Uwamariya Diane bita Ozil ubwo yari asimbuwe   

  


Mukeshimana Jeannette imbere ya Jeannette Ukwinkunda (8)


Kanyamihigo Callixte akaraga umupira imbere ya Nyirahabimana Anne Marie


Uwimana Zawadi rutahuzamu wa Scandinavia WFC imbere ya ya  Uwamahoro Marie Claire myugariro wa AS Kigali WFC


AS Kigali bajya inama yo gutera free-kick







Amakipe asohoka mu rwambariro rwa sitade ya Kigali

PHOTOS: Saddam MIHIGO





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND