RFL
Kigali

APR FC bizeye kuzasigarana abakinnyi 25 mu gihe Hakizimana Muhadjili yajya muri AS Vita

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/07/2019 12:32
0


Ikipe ya APR FC iri mu rugamba rwo kwiyubaka ngo irebe ko umwaka w’imikino utaha yakwiyunga n’abafana nyuma yo kugira umwaka mubi wa 2018-2019 ubwo yaburaga igikombe cy’Amahoro n’icya shampiyona.



Nyuma yo kuzana Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Niyonzima Olivier Sefu na Manishimwe Djabel wari muri Rayon Sports, APR FC yazanye Ahishakiye Hertier na Niyigena Clement bavuye muri FC Marines.

APR FC kandi ifite Rwabugiri Omar umunyezamu wavuye muri Mukura VS ndetse n’abakinnyi bavuye mu ikipe y’Intare FA barimo; Nshimiyimana Younouss na Ngabonziza Gilles.

APR FC kandi itegereje ko harangira umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2019 kugira ngo Ishimwe Kevin na Niyomugabo Claude ba AS Kigali bajye mu mwiherero cyo kimwe na Rwabuhihi Uwineza Aimee Placide na Nizeyimana Djuma ba SC Kiyovu.

Ikipe ya APR FC kandi banyomoje amakuru yavugaga ko Rusheshangoga Michel na Nshuti Dominique Savio bagarurwa mu ikipe nyuma yo kwirukanwa mu bakinnyi 16 baheruka kwirukanwa.


11 ba APR FC babanje mu kibuga bakina na Interforce FC

Mu bakinnyi 26 APR FC ifite kuri ubu, barateganya ko bazakoresha abakinnyi 25 mu mwaka w’imikino 2019-2020 mu gihe Hakizimana Muhadjili yajya muri AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Dore abakinnyi ba APR FC kugeza ubu:

Abanyezamu 3:

1.Rwagiri Omar

2.Ntwari Fiacre

3.Ahishakiye Hertier

Ba myugariro 9:

1.Ombolenga Fitina

2.Nshimiyimana Yunousou

3.Imanishimwe Emmanuel

4.Niyomugabo Claude

5.Mutsinzi Ange Jimmy

6.Buregeya Prince

7.Manzi Thierry

8.Rwabuhihi Aime Placide

9.Niyigena Clement

Abo hagati 6:

1.Niyonzima Ally

2.Butera Andrew

3.Nkomezi Alex

4.Niyonzima Olivier Sefu

5.Mushimiyimana Mohammed

6.Manishimwe Djabel

Abataha izamu 7:

1.Usengimana Danny

2.Sugira Ernest

3.Byiringiro Lague

4.Mugunga Yves

5.Nizeyimana Djuma

6.Ishimwe Kevin

7.Ngabonziza Gilles


Abasifuzi n'abakapiteni ubwo APR FC yatsindaga Interforce FC ibitego 7-0 


APR FC batangiye umwiherero bitegura imikino ya CECAFA Kagame Cup 2019





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND