RFL
Kigali

Ihumure rya Mark Zurkerberg ku bakoresha Facebook, Whatsapp na Instagram nyuma y'imikorere itari myiza

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:4/07/2019 6:13
0


Mu gitondo kuwa 3 Nyakanga 2019 ni bwo applications za Facebook zatangiye kugira ibibazo bijyanye n'imikorere, benshi mu bakiriya b'iki kigo bakoresha Whatsapp, Instagram na Facebook barijujuta cyane dore ko batabashaga kubona uko bahindura amafoto abaranga ndetse no gusangiza amafoto, video ndetse n'amajwi inshuti zabo nk'ibisanzwe.



Mark Zuckerberg uhagarariye ikigo cya Facebook kibarizwamo izi mbuga nkoranyambaga eshatu yatanze ubutumwa buhumuriza abakiriya. Ubutumwa bwe buragira buti “ Twamenye ko hari abantu bafite ikibazo cyo kubika, kohereza amafoto, amashusho ndetse n'ibindi kuri application zacu, tubiseguyeho tugiye kubikemura vuba bishoboka.”

Image result for images of facebook,instagram and whatsapp

Urubuga rwa Twitter ruri gushimagizwa na benshi aho bari kuvuga ngo zose zaje zirusanga none ziranarusize. Ibi byunga mu mugani w'ikinyarwanda uvuga uti “Ibuye rimeneka urwondo rugisukuma” Ibi bije nyuma yuko Facebook yatangiye guhindura byinshi mu mikorere yayo nkuko yari yabitangaje mu minsi ishize mu nama ngarukamwaka itegura ihuza inzobere mu kubaka programs (Software developers) zikoresha mudasobwa izwi nka F8 Conference.

Magingo aya Ubuyobozi bwa Facebook ntiburatangaza icyateye iki kibazo cyangwa ngo butangaze igihe kiza kurangirira, gusa ntitwareka kuvuga ko mu gihe iki kigo kidakemuye iki kibazo gishobora kugishyira mu mazi abira kuko bishobora gutuma bamwe mu bakiriya bacyo bagitakariza icyizere bityo bigatuma gitakaza ubushongore n'ubukaka cyari gifite mu isi y'imbugankoranyambaga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND