RFL
Kigali

Mulindi Japan One Love yateguye igitaramo yatumiyemo Rafiki n'abandi

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:3/07/2019 15:15
0


Tariki 4 Nyakanga 2019 ku munsi mukuru wo kwibohora Mulindi Japan One Love yateguye igitaramo cyo kwishimira kwibohora ku nshuro ya 25 abazitabira bazataramirwa n'abahanzi b'ibyamamare.



Ni igitaramo ngarukamwaka gitegurwa mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora. Muri iki gitaramo kizaba kuri uyu wa kane hazagaragaramo abahanzi batandukanye aribo BAC-T, SMS, Major Sgt Robert na Rafiki. 

Iki gitaramo kizaba kuva saa mbiri z’umugoroba 08:00 pm kugeza mu gitondo. Akarusho muri iki gitaramo kwinjira ni ibihumbi bitatu (3000frw) bakaguha Mitzing ebyiri, gusa guhera saa Moya z'umugoroba (07:00 pm) kugeza ku ntangiriro y'igitaramo bazahabwa Mutzing ku buntu.  

Keza Terisky ni we uzayobora iki gitaramo


Gatera uhagarariye Mulindi Japan hamwe na Rafiki

Gatera ni we Uhagarariye Mulindi Japan One love imaze imyaka makumyabiri ni biri ifasha abamugaye kubona insimburangingo kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yarangira, ibi ikabibakorera ku buntu.


Rafiki Umwami w'injyana ya Coga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND