RFL
Kigali

Nizeyimana Mirafa wahoze muri APR FC yasinye muri Rayon Sports

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/07/2019 12:12
1


Nizeyimana Mirafa umukinnyi wo hagati mu kibuga ukina imbere y’abugarira (Typical Holding Midfielder) wari muri APR FC yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports aguzwe miliyoni esheshatu (6) z’amafaranga y’u Rwanda (6,000,000 FRW) nk'uko amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com abihamya.



Nizeyimana w’imyaka 24 yageze muri APR FC mu 2018-2019 avuye muri Police FC yari yagezemo mu mwaka w’imikino 2016-2017 agasoza amasezerano mu 2017-2018.

Nizeyimana Mirafa asinye muri Rayon Sports nk’umwe mu bakinnyi 16 basezerewe na APR FC ndetse amakuru ahari akaba abimburiye abandi barimo; Kimenyi Yves (GK), Rusheshangoga Michel na Sekamana Maxime nabo bifuzwa cyane na Rayon Sports.


Nizeyimana Mirafa yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri Rayon Sports

Nizeyimana Mirafa yageze muri Police FC mu 2016 avuye muri Etincelles FC nayo yagezemo avuye muri FC Marines amakipe yombi asangiye umujyi wa Rubavu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Naniiiii Louiz4 years ago
    karibu sana Mirafaa uzabikora ndakwizeye naho abagiye baragiye simbitayeho ubu woe ugiye kujya ku ibère ry'abanyarwanda rwosee,,,humura Imana muri kumwe





Inyarwanda BACKGROUND