RFL
Kigali

“Uwankundiye ko nari muri Rayon Sports azanyange nta kibazo”-DJABEL

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/07/2019 10:06
2


Manishimwe Djabel umwe mu bakinnyi bashya ba APR FC avuga ko kuba abafana ba Rayon Sports bababazwa n’uko yagiye atabibonamo ikibazo ahubwo ko umuntu umukunda by’ukuri atamurakarira ko yagiye.



Manishimwe Djabel watangiye imyitozo kuri uyu wa Mbere tariki 1 Nyakanga 2019, yabajijwe n’abanyamakuru icyo yatangaza ku kijyanye no kuba abafana barababaye cyane ndetse bakaba batangiye kumutuka ku mbuga nkoranyambaga.


Manishimwe Djabel umukinnyi wakirijwe impundu muri APR FC

Asubiza ku kijyanye n’umujinya abafana ba Rayon Sports bamufitiye, Manishimwe Djabel yavuze ngo umufana wese uzi ko yamukundiraga ko ari umukinnyi wa Rayon Sports azamwange kuko uwamukunze nka Manishimwe Djabel atamwangira ko yavuye muri Rayon Sports ajya muri APR FC.

“Ubutumwa nagenera abafana ba Rayon Sports, kundakarira bifite ishingiro. Niba warankunze kuko nkina muri Rayon Sports nkaba nyivuyemo ntabwo uri bukomeze kunkunda kandi birumvikana ntawe naveba nta n’wo nabigayira. Ariko uwankunze kuko ndi umukinnyi, agakunda imikinire yanjye arakomeza ankunde ariko uwuri bunyange kuko navuye muri Rayon Sports afite ishingiro sinshobora no kumurakaraira, namwumva. Imyaka namaze muri Rayon nabahaye ibyo nari mfite”. Manishimwe


Manishimwe Djabel aganira n'abanyamakuru nyuma y'imyitozo ye ya mbere muri APR FC

Manishimwe Djabel yageze muri Rayon Sports mu 2014 avuye mu ikipe ya FERWAFA ubwo yari abuze amahirwe amujyana mu Isonga FA. Kuri ubu ni umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bari bayifatiye runini akaba ari nayo mpamvu amakipe mpuzamahanga yamwifuzaga bikarangira APR FC imutsindiye.

IKIGANIRO MANISHIMWE DJABEL YAGIRANYE N'ABANYAMAKURU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jijiyo4 years ago
    nibwo bwa mbere nakumva uyumwana avuga ibigambo byinshi bidahuye.
  • Mbanyenimana vedaste4 years ago
    nibakureke natwe turagukeneye.





Inyarwanda BACKGROUND