RFL
Kigali

APR FC yakiriye abakinnyi bashya, Manishimwe Djabel yigarama Rayon Sports ko yamubujije amahirwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/07/2019 21:45
8


Ku gicamunsi cy'uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2019, ikipe ya APR FC yerekanye abakinnyi bashya yaguze biganjemo abo yakuye muri Rayon Sports ifite igikombe cya shampiyona 2018-2019.



Manishimwe Djabel wari wavuze ko yaguzwe na Gormahia FC yo muri Kenya, byasabye amasaha 24 ngo abe ari muri APR FC.

Asobanurira abanyamakuru uko gahunda yo kujya muri Gormahia FC yapfuye, Manishimwe Djabel yavuze ko umukozi wa Gormahia FC yageze mu Rwanda bumvikana buri kimwe ariko bumvikana ko amafoto bafashe atajya hanze kugeza igihe gahunda zose zizaba zarangiye.

Gusa nyuma ngo Rayon Sports bahise bashyira hanze amafoto bityo byica gahunda yari hagati ya Gormahia FC n’undi mukinnyi wagombaga gusimburwa na Manishimwe kuko uwo mukinnyi yabonye ko atari uwo kwingingwa ahita yemera ibyo yahabwaga ngo akomeze gukina.

Manishimwe yatangiye agira ati “Rayon Sports yumvikanye na Gormahia FC bayica ibihumbi icyenda by’amadolari (9,000 US$. Nari numvikanye na Gormahia ko igomba kumpa ibihumbi 21 by’amadolari (21,000 US$) n’umushahara w’ibihumbi bitatu (3,000 US$), icyo gihe nari kumwe na Sadati ushinzwe kugura abakinnyi muri Rayon Sports, umunyamabanga wa Gormahia amubwira ko atagomba gushyira hanze amakuru”.


Manishimwe Djabel aganira n'abanyamakuru

“Tumaze gusinya yadusabye ko adufotora akaba abitse amafoto, akazayasohora ari uko byarangiye byose. Tugisohoka haciyemo iminota itanu, amafoto yahise agera hanze. Icyo gihe ntabwo byashimishije umunyamabanga wa Gormahia kuko twari tukiri kumwe kuko hari umukinnyi dukina ku mwanya umwe yashakaga kugenda, ibyanjye na Gormahia bimaze kujya hanze nibwo manager w’uwo mukinnyi yahise agaruka muri Gormahia barumvikana ngo uwo mukinnyi azahagume”. Manishimwe



Manishimwe Djabel yavuze ko Rayon Sports yishe gahunda ye na Gormahia 

Manishimwe Djabel wahawe nimwero 28 muri APR FC, avuga ko abayobozi ba Rayon Sports bishe gahunda ye yari afitanye na Gormahia FC.

“Gahunda yanjye yo kujya muri Gormahia (Deal) yishwe na Rayon Sports kuko bihutiye gushyira hanze amakuru twari twumvikanye mbasinyira”. Manishimwe


Manishimwe Djabel ahamya ko yagombaga kujya i Nairobi kuri uyu wa Mbere ariko Gormahia FC ikamubwira ko bitagikenewe 

Mutsinzi Ange Jimmy, Niyonzima Olivier Sefu na Manzi Thierry ni abandi bakinnyi bahoze muri Rayon Sports bageze muri APR FC.

Nkomezi Alex wavuye muri MVS, Ahishakiye Heritier (GK) na Niyigena Clement bavuye muri Marines FC, Manzi Thierry, Manishimwe Djabel, Mutsinzi Ange Jimmy na Niyonzima Olivier Sefu bavuye muri Rayon Sports. Abandi basinye muri iyi kipe barimo Rwabugiri Omar wari umunyezamu wa MVS, Mushimiyimana Mohammed wavuye muri Police FC.

Abandi bakinnyi bategerejwe muri APR FC barimo;  Ishimwe Kevin, Rurangwa Moss na Niyomugabo Claude ba AS Kigali. Nizeyimana Djuma na Uwineza Rwabuhihi Aimee Placide bazava muri Kiyovu Sport.


Mutsinzi Ange Jimmy (Iburyo) na Ally Niyonzima (Ibumoso)


Nkomezi Alex (Ibumoso) na Manzi Thierry (Iburyo)



Niyonzima Olivier Sefu ubu ni umukinnyi wa APR FC



Mushimiyimana Mohammed wakinaga hagati muri Police FC ubu yageze muri APR FC 

Mutsinzi Ange Jimmy ubu ni myugariro wa APR FC 

Buteera Andrew umukinnyi usanzwe muri APR FC  


Nkomezi Alex wakinaga muri Mukura VS yageze muri APR FC ahabwa nimero 7 yambarwaga na Mugiraneza Jean Baptiste Miggy


Niyigena Clement wakinaga muri Marines FC 


Niyonzima Ally umukinnyi wo hagati usanzwe muri APR FC




Rwabugiri Omar mu myitozo ya APR FC


Ntwari Fiacre umunyezamu wasigaye muri APR FC abo bakoranaga bakirukanwa 




Ahishakiye Heritier  yari umunyezamu wa FC Marines

Ahishakiye Hertier (Ibumoso) na Ntwari Fiacre (Iburyo) 


Rwabugiri Omar (Ibumoso) na Hertier Ahishakiye (Iburyo) abanyezamu bashya muri APR FC



Abafana ba APR FC bari baje kureba abakinnyi babo 



Manzi Thierry mu myitozo ya APR FC



Imyitozo yabereye ku kibuga cya Kicukiro


Ombolenga Fitina agenzura umupira awuha Ally Niyonzima 



Imyitozo irangiye 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hatangimana jd4 years ago
    GOOD! CECAFA TUZAYITWARA TWO.
  • Kalisa4 years ago
    Ntamuntu wagerageje kuzana ibyo kwanga rayon ngo bimugwe nezaaaaaa, Djabel urabe wumvaaaaaa. Ese buriya Roberto siwe wakoze recruitment?
  • Koko4 years ago
    Djabel ajye kubeshya inka Nyabugogo. Ibyo ni ukuyobya uburari bishobora gutuma afatwa nk'umugambanyi.
  • Sam4 years ago
    Tubifurije amahirwe masa icyo umulozi apfana numukoresha ni akazi
  • Frank4 years ago
    Mubyukuri ndashimira abayobozi ba APR kubwigikorwa cyiza bakoze cyo kutuzanira abakinnyi beza bazagire ikinyabupfura kiranga ikipe yacu kuko hari nabasezerewe beza bazaharanire kubahisha izina APR kuko rifite amateka akomeye mugihugu adafitwe nindikipe hano mu Rwanda
  • gitinyiro4 years ago
    iyi kipe wayongeramo rutahizamu w'umugande Patrick Kaduu n'abatoza mpuzamahanga Andy Mfutila na Katotola bazatwara ibikombe phase aller itararangira. N'ubwa mbere APR FC. ikoze recrutement zenyewe pe menya Katibu yarariye agatebe nta jambo yahawe mwigura ryaba bakinyi. Congz to APR FC chairpersons ibyo nibyo abakunzi bayo tuba dushaka atari byo kuzana abakinnyi batari ku rwego rw'ikipe dukunda nyamukandagira mu kibuga
  • Habiyambere Jean de Dieu4 years ago
    APR yarahashye pe, ariko ntizatwara championnat, keretse Muhadjiri natayivamo, kuko bariya bose ni underdog. Reka ahubwo aboyirukanye bazayesure riva.
  • Ni Emmauel4 years ago
    Igikombe Tuzagitwara Abotwaguze Barahagije





Inyarwanda BACKGROUND