RFL
Kigali

MUANA ENENCE; ikoranabuhanga rifasha abantu kuvugana mu ndimi zigera kuri 40 ikaba igisubizo ku kibazo cy’ururimi, Ese ikora gute?-VIDEO

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:2/07/2019 13:00
0


Muana Enence ni ikoranabuhanga ryakozwe n'Abayapani rifasha umuntu kuvugana n'undi bavugana indimi zitandukanye. Muana Enence ni akuma gakoresha ikoranabuhanga rihambaye mu gutuma abantu 2 bumvikana mu gihe bari gukoresha indimi zinyuranye aho umwe avuga, Muana Enence ikabihindura ikabishyira mu rurimi ubwirwa yumva agasubiza nabwo kakabikora uko.



Kwiga ururimi rw’amahanga ni ikimwe mu bintu bivunanye kuko nibura kugira ngo ube wabasha kuvuga unumva ururimi rutari urwo wavukiyemo nibura umunyabwenge wo ku rwego rwo hejuru bimutwara nibura nk’ibyumweru bibiri cyangwa umwaka bitwe n'urwego ariho mu bijyanye no gufata mu mutwe. Gusa iterambere ry’ikoranabuhanga riri kuza risubiza ibibazo nk'ibi. Uko bucyeye ikoranabuhanga rirakataza mu gutungurana mu dushya dutuma ubuzima bwa muntu bworoha mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ibi byose bigerwaho binyuze mu gukora ubushakashatsi buhambaye hagamijwe koroshya imibereho ya muntu.

Image result for images of muana enence

Aha Muana Enence iri kumufasha ayoboza

Muana Enence ni ikoranabuhanga rifasha umuntu kuba yatembera hafi isi yose nta kibazo ndetse akanakora ubucuruzi aho ashaka hose binyuze mu kutagira ikibazo cy’ururimi cyangwa imbogamizi ijyanye n'itumanaho ry'ururimi ndetse Muana Enence yifashishwa mu kwiga imishinga hagati y'impande zombi mu gihe kumvikana byanze bitewe no kutamenya ururimi rumwe kuko igushoboza kuvuga indimi zigera kuri 40. Muana Enence ni ikoranabuhanga ryubatswe n’Abayapani ryagiye ku mugaragaro uyu mwaka wa 2019 rikaba magingo aya riri ku isoko aho ubishoboye wese yagura aka gakoresho akajya akitwaza mu gihe agiye mu gihugu bavuga ururimi atazi muri izi ziri zigera kuri 40 aka gakoresho kifitemo.

Image result for images of muana enence

Ikoranabuhanga riri muri Muana Enence riyishoboza kwifashishwa mu hinduranya indimi zigera kuri 40. Muana Enence Translator ibyiza byayo biri gutuma ikundwa kurusha izindi nzira zakoreshwaga mu gihindura indimi dore ko zihari ku bwinshi zinahindura indimi nyinshi kuyirusha aha twavuga eshanu za mbere nk'uko tubikesha Gadget & Gear. Ku mwanya wa 5 hari Wearable translator, ku mwanya wa 4 hari Longogo, ku mwanya wa 3 hari Mars, ku mwanya wa 2 hari Lingo, naho ku mwanya wa 1 hari Introduction smark, ariko Muana Enence kubera ubushobozi yifitemo buri kuyishyira ku isonga kuko ifite ingano ntoya, ikagira ijwi rimeze neza riyiha ubushobozi bwo gutumanaho byoroshye. Ikindi ni uko uyikoresha byoroheye buri wese ku bumenyi afite ubwo ari bwo bwose yayikoresha ndetse irahendutse gusa uko ugenda uyishyiramo indimi uyikoresha ni ko amafaranga yiyongera. Ku bindi ushaka kureba ibiciro by'iki gikoresho yasura urubuga enence.com.

Indimi Muana Enence ifasha kumva harimo izi ziri haruguru

Video ya Mbere yerekana iko Muana Enence ikora

Video ya Kabiri yerekana uko Muana Enence ikora







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND