Muana Enence ni ikoranabuhanga ryakozwe n'Abayapani rifasha umuntu kuvugana n'undi bavugana indimi zitandukanye. Muana Enence ni akuma gakoresha ikoranabuhanga rihambaye mu gutuma abantu 2 bumvikana mu gihe bari gukoresha indimi zinyuranye aho umwe avuga, Muana Enence ikabihindura ikabishyira mu rurimi ubwirwa yumva agasubiza nabwo kakabikora uko.
Kwiga ururimi rw’amahanga ni ikimwe mu bintu bivunanye kuko nibura kugira ngo ube wabasha kuvuga unumva ururimi rutari urwo wavukiyemo nibura umunyabwenge wo ku rwego rwo hejuru bimutwara nibura nk’ibyumweru bibiri cyangwa umwaka bitwe n'urwego ariho mu bijyanye no gufata mu mutwe. Gusa iterambere ry’ikoranabuhanga riri kuza risubiza ibibazo nk'ibi. Uko bucyeye ikoranabuhanga rirakataza mu gutungurana mu dushya dutuma ubuzima bwa muntu bworoha mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ibi byose bigerwaho binyuze mu gukora ubushakashatsi buhambaye hagamijwe koroshya imibereho ya muntu.
Aha Muana Enence iri kumufasha ayoboza
Muana Enence
ni ikoranabuhanga rifasha umuntu kuba yatembera hafi isi yose nta kibazo ndetse
akanakora ubucuruzi aho ashaka hose binyuze mu kutagira ikibazo cy’ururimi
cyangwa imbogamizi ijyanye n'itumanaho ry'ururimi ndetse Muana Enence yifashishwa mu kwiga
imishinga hagati y'impande zombi mu gihe kumvikana byanze bitewe no kutamenya
ururimi rumwe kuko igushoboza kuvuga indimi zigera kuri 40. Muana Enence ni ikoranabuhanga
ryubatswe n’Abayapani ryagiye ku mugaragaro uyu mwaka wa 2019 rikaba magingo aya
riri ku isoko aho ubishoboye wese yagura aka gakoresho akajya akitwaza mu gihe agiye
mu gihugu bavuga ururimi atazi muri izi ziri zigera kuri 40 aka gakoresho
kifitemo.
Ikoranabuhanga
riri muri Muana Enence riyishoboza kwifashishwa mu hinduranya indimi zigera kuri
40. Muana Enence Translator ibyiza byayo biri gutuma ikundwa kurusha izindi
nzira zakoreshwaga mu gihindura indimi dore ko zihari ku bwinshi zinahindura
indimi nyinshi kuyirusha aha twavuga eshanu za mbere nk'uko tubikesha Gadget & Gear. Ku mwanya wa 5 hari Wearable translator, ku mwanya wa 4 hari Longogo, ku mwanya wa 3
hari Mars, ku mwanya wa 2 hari Lingo, naho ku mwanya wa 1 hari Introduction smark, ariko Muana Enence kubera ubushobozi yifitemo buri kuyishyira ku isonga
kuko ifite ingano ntoya, ikagira ijwi rimeze neza riyiha ubushobozi
bwo gutumanaho byoroshye. Ikindi ni uko uyikoresha byoroheye buri wese ku bumenyi afite ubwo
ari bwo bwose yayikoresha ndetse irahendutse gusa uko ugenda uyishyiramo indimi uyikoresha
ni ko amafaranga yiyongera. Ku bindi ushaka kureba ibiciro by'iki gikoresho yasura
urubuga enence.com.
Indimi Muana Enence ifasha kumva harimo izi ziri haruguru
Video ya Mbere yerekana iko Muana Enence ikora
TANGA IGITECYEREZO