iTel
Kigali

BIRAVUGWA: Lt.Moses Byaruhanga wari mu kazi muri AFCON 2019 yaje igitaraganya mu kazi muri APR FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/07/2019 12:27
1

Mu gihe impinduka zigamiie umusaruro zikomeje kuvuza ubuhuha mu ikipe ya APR FC, kuri ubu amakuru ahari aravuga ko mu bijyanye n'ubuyobozi naho hagiye kubamo impinduka ndetse n'imyanya mishya ikaba yazamo.



Nyuma yo kuba APR FC isezereye abakinnyi 16 ahanini bivugwa ko bazira imyitwarire idahwitse haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo, kuri ubu ikipe ya APR FC ifite gahunda nshya yo kugira umukozi uhoraho ushinzwe ibikorwa by'ikipe anareba cyane ku kijyanye n'imyitwarire y'abakinnyi.

Amakuru yizewe agera ku INYARWANDA arahamya ko Lt.Moses Byaruhanga bakunda kwita Junior wari mu mirimo igendanye n'umutekano ndetse no kubungabunga ubusugire bw'imikino y'igikombe cya Afurika cy'ibihugu iri kubera mu Misiri (AFCON 2019), ari mu Rwanda nyuma yo gutumwaho n'ubuyobozi bukuru bwa APR FC ngo aze igitaraganya kugira ngo bacunguze uburyo umwete ahite atangira akazi.

Lt.Moses Byaruhanga yari iminsi i Cairo mu Misiri aho yari afite akazi muri AFCON 2019

Lt.Moses Byaruhanga yageze ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 29 Kamena 2019 nyuma yo kuva mu gikombe cya Afurika cy'ibihugu kitarangiye.

Nyuma y'uko INYARWANDA imenye ko uyu mugabo yagarutse mu Rwanda, twaje kumenya ko ku mugoroba w'iki Cyumweru tariki 30 Kamena 2019 yari mu mujyi atembera bisanzwe nk'umuntu udaheruka umujyi wa Kigali.

Umwe mu bantu bamwakiriye ku kibuga cy'indege waganiriye na INYARWANDA yahamije ko Lt.Moses Byaruhanga uzwi nka Junior atazasubira mu Misiri bitewe n'uko yahamagawe mu mirimo mishya mu ikipe ya APR FC.


Lt.Moses Byaruhanga (Imbere) ubwo yari i Cairo mu Misiri 

Uyu wahaye amakuru INYARWANDA yagize ati "Junior yaraje natwe biradutungura twibaza ko wenda yaba yarakoze ikosa ryatuma bamugarura mu Rwanda. Gusa twaje kumenya ko yaje mu kazi gashya muri APR FC ahanini akazaba ashinzwe kumenya ubuzima bwa buri munsi bw'ikipe anita kandi ku myitwarire y'abakinnyi anatanga raporo ya buri munsi y'uko ikipe ihagaze".


Imwe mu mafoto INYARWANDA yabashije kubona ya Lt.Moses Byaruhanga bita Junior ari ku kibuga cy'indege cya Cairo agiye kugaruka mu Rwanda 

Yakomeje agira ati "Njyewe twari kumwe kuko ni inshuti yanjye ariko ntabwo yeruye ngo ambwire uko bimeze ariko naje kumenya ko yahamagawe n'abayobozi bakuru b'ikipe agahita ava mu Misiri igitaraganya na CAN itarangiye".


Abakinnyi 16 birukanwe muri APR FC umunsi umwe 

Ikipe ya APR FC kuri ubu ihugiye muri gahunda yo kuzuza umubare w'abakinnyi bagomba gusimbura abirukanwe ndetse ikanatangira imyiteguro y'irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2019, irushanwa rigomba  gutangira tariki ya 6 Nyakanga 2019.







IBITECYEREZO

  • Iyamarere1 month ago
    APR nigerageze ariko barebe neza nomubuyobozi,urtse ko abakinyi babanyarwanda gusa bari rara,kubafata neza bituma bagira imyumvire irihasi cyane,byaba byiza nkikipe ishaka guhora ikomeye yashaka abanyamanga bake beza mubusatirizi,cyangwa yibere academy, bigirinzira.


Inyarwanda BACKGROUND