RFL
Kigali

Volleyball: UTB na Nkumba zatwaye ibikombe bya GMT 2019, FRVB isezera Paul Bitok-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/06/2019 23:09
0


Ku mugoroba w’iki Cyumweru tariki 30 Kamena 2019 ubwo hasozwaga imikino yo kwibuka abari abanyamuryango ba Volleyball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ryasezeye Paul Bitok wari umutoza w’ikipe y’igihugu kuva mu 2009.



Paul Bitok ni umunya-Kenya wageze mu Rwanda mu 2009 atoza amakipe atandukanye ya Volleyball yaba ay’abagore, abangavu, ingimbi, amakipe makuru yaba muri Volleyball na Beach Volleyball.

Nyuma y’uko amasezerano ye arangiye ndetse bikaba amahire ko kuri iki Cyumweru tariki 30 Kamena 2019 ari nayo tariki nyayo yari arangiriye, ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) bahisemo kumusezera ku mugaragaro kugira ngo bahe agaciro umusaruro yahaye u Rwanda ahanini ushingiye mu kuzamura abakinnyi bafite impano yo gukina Volleyball.





Paul Bitok yahawe igihembo cy'ishimwe mu myaka icumi amaze mu Rwanda 

Iyi gahunda yahujwe neza n’umuhango wo gutanga ibihembo ku makipe n’abakinnyi bitwaye neza muri iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 20 kuva mu 1998 kuko mu 2012 ritabaye.


Paul Bitok niwe wari uyoboye umuhango wo gusoza irushanwa 

Mu bagabo, igikombe cyatwawe na UTB VC itsinze REG VVC amaseti 3-1(25-15, 21-25, 19-25,25-10 na 15-13) ku mukino wa nyuma.



UTB VC bishimira igikombe cya GMT 2019


REG VC yasoje ku mwanya wa kabiri


Gisagara VC ni iya gatatu

Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya Nkumba University (Uganda) yatwaye igikombe itsinze RRA ku mukino wa nyuma. Nkumba University yisubizaga igikombe yatwaye mu 2018.

Mu gutanga ibihembo, muri buri cyiciro bagiye bagaragaza ikipe y’intoranwa (Best Players) mbere y’uko ikipe yatwaye igikombe mu bagore no mu bagabo yahawe igikombe na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 FRW), ikipe zabaye iza kabiri zahawe ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda (600,000 FRW) mu gihe buri kipe ya gatatu yahawe ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda (400,000 FRW)


Abakinnyi bitwaye neza mu bagabo  


Abitwaye neza mu cyiciro cy'abagore 


UTB VC yatahanye umwanya wa 3 mu bagore 


RRA ni iya kabiri mu bagore 



Nkumba University yongeye gutwara igikombe mu bagore 




UTB VC bishimira intsinzi











Umukino wa nyuma wahuje REG VC na UTB VC

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND