RFL
Kigali

Peace Cup 2019: Kiyovu Sport yageze ku mukino wa nyuma ikuyemo Police FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/06/2019 17:45
0


Ikipe ya Kiyovu Sport yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2019 ibanje gutsindwa na Police FC ibitego 4-2 mu mukino wo kwishyura wa ½ waberaga kuri sitade ya Kigali kuri iki Cyumweru tariki 30 Kamena 2019.



Ikipe ya Kiyovu n’ubwo yatsinzwe ibitego 4-2, umukino ubanza yatsinze Police FC ibitego 2-0 bityo biba igiteranyo (Aggregate) cy’ibitego 4-4. Gusa kuko Kiyovu Sport yinjije ibitego bibiri hanze kuko yari yakiriwe, byatumye ikomeza kuko mu mukino ubanza Police FC itabashije kubona igitego yakiriwe na SC Kiyovu.


Gyslain Armel (imbere) ubwo yari amaze gutsinda igitego



Police FC yatsinze ibitego byinshi ariko nayo irinjizwa bityo ibura amahirwe

SC Kiyovu Sport izahura na AS Kigali ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2019 tariki ya 5 Nyakanga 2019 mu gihe ikipe ya Police FC izahura na Rayon Sports mu gushaka umwanya wa gatatu.



Habamahoro Vincent yongeye kubona igitego

Ibitego bya Police FC byatsinzwe na Songa Isaie (13’), Usabimana Olivier (30’, 35’), na Ndayisaba Hamidou (88’) mu gihe ibitego bya SC Kiyovu byatsinzwe na Gyslain Armel (64’) na Habamahoro Vincent (3’).


Kalisa Rachid agenzura umupira imbere ya Police FC yakiniye



Ndayishimiye Antoine Dominique (14) imbere y'abakinnyi ba SC Kiyovu


Habamahoro Vincent (13) ashaka inzira



Eric Ngendahimana kapiteni wa Police FC yakinnye apfutse ku mutwe

Abakinnyi babanje mu kibuga:


Police FC XI: Bwanakweli Emmanuel Fils (GK,27), Mpozembizi Mohammed 21, Muvandimwe JMV 12, Ngendahimana Eric (C,24), Ndayisaba Hamidou 20, Uwimbabazi Jean Paul 7, Songa Isaie 9, Usabimana Olivier 11, Ndayishimiye Antoine Dominique 14


SC Kiyovu XI: Nzeyurwanda Jimmy Djihad (GK,18), Serumogo Ally 2, Ngarambe Jimmy Ibrahim 12, Ngirimana Alex (C,15), Uwineza Rwabuhihi Aimée Placide 6, Habamahoro Vincent 13, Rachid Kalisa 8, Warren Shavy Babicka 10, Nsanzimfura Keddy 4, Bunani Janvier Bojan 11, Gyslain Armel 14.

Bwanakweli Emmanuel Fils umunyezamu wa Police FC apanga urukuta


Muvandimwe JMV (12) yari yagarutse aruhura Ndayishimiye Celestin




Jean Paul Uwimbabazi (7) na Serumogo Ally (2)


Hakizimana Kevin (25) ahanganye na Kalisa Rachid (25)


Nshimiyimana Maurice agira inama Nsabimana Aimable (13)



Ndayishimiye Antoine Dominique akura umupira mu izamu ubwo Police FC yari ibonye igitego


Habamahoro Vincent yafunguye amazamu ku munota wa 3'


Abasimbura ba Police FC



Umufana wa APR FC afana SC Kiyovu



Abafana ba Police FC





Abafana ba Kiyovu Sport ubwo bari bateregeje ifirimbi ya nyuma

PHOTOGRAPHER: MIHIGO Saddam (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND