RFL
Kigali

Manishimwe Djabel yasinyiye Gormahia FC muri Kenya

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/06/2019 14:17
2


Manishimwe Djabel umukinnyi ukina hagati mu kibuga muri Rayon Sports n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, kuri ubu yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Gormahia FC mu cyiciro cya mbere muri Kenya.



Manishimwe Djabel wari umaze imyaka itanu (5) muri Rayon Sports yaguzwe ibihumbi 30 by’amadolari ya Amerika (30,000 US$).

Gormahia FC ibitse igikombe cya shampiyona 2018-2019 ndetse ikaba yaranageze mu matsinda ya Total CAF Confederation 2018-2019. Gormahia FC ikinamo Tuyisenge Jacques rutahizamu uri mu nzira zo kujya muri Petro Atletico de Luanda muri Angola.


Manishimwe Djabel yasinye muri Gormahia FC yo muri Kenya 

Manishimwe Djabel yageze muri Rayon Sports mu 2014 avuye mu ikipe ya FERWAFA ubwo yari abuze amahirwe amujyana mu Isonga FA. Kuri ubu ni umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bari bayifatiye runini bikaba ari nayo mpamvu amakipe mpuzamahanga yamwifuzaga bikarangira Gormahia FC imutsindiye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Thacien4 years ago
    Amahirwe masa kuruwomwana ntako atagize turazirikana umusaruro yaduhaye.
  • Haragirimana Arexandre4 years ago
    Sumo nubundi mwisonga Atari kubasha ahubwo nizakata tumenyereye.





Inyarwanda BACKGROUND