RFL
Kigali

MU MAFOTO: Penaliti zafashije AS Kigali kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ikuyemo Rayon Sports

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/06/2019 22:49
1


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kamena 2019 ikipe ya AS Kigali yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2019 ikuyemo Rayon Sports nyuma yo kuyitsinda penaliti 4-2 mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza.



Amakipe yombi yitabaje penaliti kuko iminota 90’ y’umukino yarangiye AS Kigali iri imbere n’ibitego 2-1 mu gihe umukino ubanza Rayon Sports yari yatsinze AS Kigali ibitego 2-1 bityo igiteranyo kiba ibitego 3-3.




Byari ibyishimo muri AS Kigali nyuma y'ifirimbi ya nyuma

Muri uyu mukino, AS Kigali yatsindiwe na Ndayisenga Fuda (44’) na Frank Kalanda ku munota wa 47’. Igitego cya Rayon Sports cyabonetse ku munota wa 90+4’ gitsinzwe na Mutsinzi Ange Jimmy.

Mu gutera penaliti, AS Kigali binjije enye (4) mu gihe Rayon Sports yateyemo ebyiri (2). Ku ruhande rwa AS Kigali abakinnyi bazinjije barimo; Ntamuhanga Thumaine Tity wabimburiye abandi, Benedata Janvier, Bishira Latif na Nsabimana Eric Zidane wateye iya nyuma. Ntate Djumaine yateye iya gatatu ayirenza izamu rya Mazimpaka Andre.






Nsabimana Eric Zidane amaze gutera penaliti ya nyuma 



Bate Shamiru (21) na Bishira Latif




Ntate Djumaine bita Kilulu yaje guhusha penaliti ariko birangira asetse ku munota wa nyuma 


Bishira Latif (Iburyo) amaze kwinjiza penaliti na Niyomugabo Claude (ibumoso)


Manishimwe Djabel yahushije penaliti 




Bate Shamiru akuramo penaliti ya Bukuru Christophe wa Sayon Sports 

Mbere y’uko batera penaliti, abatoza ba Rayon Sports bashatse gushyira Bikorimana Gerard mu izamu kuko azwiho gufata penaliti ariko Mazimpaka Andre wari mu izamu arabahakanira ababwira ko atabyemera.



Bikorimana Gerard (22) na Manishimwe Djabel (10) berekana ikimenyetso cy'ubworoherane (Fair Play) nyuma y'uko Mazimpaka Andre yanze kuva mu izamu 

Ku ruhande rwa Rayon Sports, Nyandwi Saddam na Donkor Prosper Kuka ni bo batsinze mu gihe Bukuru Christophe na Manishimwe Djabel baziteye hanze. AS Kigali yageze ku mukino wa nyuma, gahunda iheruka mu 2013 ubwo yatwaraga iki gikombe itozwa na Cassa Mbungo Andre.



Myugariro Nyandwi Saddam amaze kwinjiza penaliti

AS Kigali igomba gutegereza ikipe izakomeza hagati ya Police FC na SC Kiyovu kuri iki Cyumweru kuko ari bwo bakina umukino wo kwishyura wa ½ . Umukino ubanza SC Kiyovu yatsinze Police FC ibitego 2-0.


Ikipe ya AS Kigali yageze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro 2019


Ntamuhanga Thumaine Titi kapitneni wa AS Kigali yari afite icyo abwira bagenzi be 

Mu buryo bw’imikinire ku mukino wahuje Rayon Sports na AS Kigali, Rayon Sports yari yakiriye umukino yaburaga abakinnyi batandukanye barimo Irambona Eric Gisa wahawe ikarita itukura ku mukino ubanza. Uyu yaje kwiyongeraho Eric Rutanga uri muri gahunda zo gushaka indi kipe muri Zambia.

Kuba Rayon Sports itari ifite ba myugariro b’ibumoso muri uyu mukino, byatumye Iradukunda Eric Radou akina inyuma ku ruhande rw'ibumoso bityo Nyandwi Saddam akina iburyo.

Hagati mu kibuga ntabwo Rayon Sports yari ifite Mugheni Kakule Fabrice aribyo byatumye Donkor Prosper Kuka yisanga abanza mu kibuga afatanya na Bukuru Christophe imbere yabo hari Manishimwe Djabel umaze iminsi ari kapiteni.



Ulimwengu Jules na Rurangwa Moss na Nshimiyimana Marc Govin inyuma yabo 

Ubu buryo bwo kuba bamwe mu bakinnyi bakinaga mu myanya badasanzwemo ndetse bamwe batamenyeranye, byaje kugora Rayon Sports ahanini bishingiye hagati mu kibuga kuko AS Kigali yari ifite Nsabimana Eric Zidane na Ntamuhanga Thumaine Tity imbere yabo hari Benedata Janvier, abakinnyi bagize umukino mwiza wo gukorera hamwe bashaka imipira myinshi igera kuri Frank Kalanda na Ndarusanze Jean Claude cyangwa rimwe na rimwe igaca kuri Ndayisenga Fuad wacaga mu mpande z’ikibuga ahinduranya.

Nyuma gato mu gice cya kabiri ubwo Mateso Jean de Dieu umutoza wa AS Kigali yari amaze kubona ko Ndayisenga Fuad yananiwe ndetse Rayon Sports itangiye gukanguka, yahise akuramo Ndayisenga Fuad wakinaga mu mpande ashyiramo Ntate Djumaine umukinnyi ushobora gukina aca mu ruhande ariko igice kinini akorera hagati mu kibuga anagaruka inyuma kugira ngo barusheho gufunga imipira yazamurwaga na Nyandwi Saddam avuye iburyo.

Wagner Nascimento utoza Rayon Sports nawe yaje gukora impinduka bitewe n’uko Mugisha Gilbert yari ananiwe ahita amusimbuza Mudeyi Suleiman ku munota wa 67’ muri gahunda yo kongera ubusatirizi.



Mudeyi Suleiman yahize igitego kirabura 

Nyuma gato Mudeyi amaze kwinjira mu kibuga abafana ba Rayon Sports bari bategereje ko bagiye kubona igitego kuko yari asanzemo Ulimwengu Jules na Sarpong Michael. Gusa ntabwo byabaye amahire kuko Sarpong yahise ahabwa ikarita itukura ku munota wa 69’azira ikosa nkana yakoreye kuri Rurangwa Moss myugariro wa AS Kigali.




Sarpong Michael amaze kubona ikarita y'umutuku



Yabanje gushaka kurwana ...




Bate Shamiru umunyezamu wa AS Kigali imbere ya Sarpong Michael 

Rayon Sports yahise itangira kurwana n’umubare w’abakinnyi batuzuye ari nabwo AS Kigali bahise bakora impinduka bagashyiramo amaraso mashya, Nova Bayama asimbura Ndarusanze Jean Claude ku munota wa 76’ mbere y’uko Nshimiyimana Ibrahim asimbura Frank Kalanda.


Manishimwe Djabel kapiteni wa Rayon Sports imbere ya Nshimiyimana Marc Govin (17)


Donkor Prosper Kuka umukinnyi wo hagati muri Rayon Sports #8


Bishira Latif myugariro wa AS Kigali ari hejuru ya Sarpong Michael rutahizamu wa Rayon Sports


Frank Kalanda (9) munsi ya Habimana Hussein (20)

Ku ruhande rwa Rayon Sports, Mudeyi Suleiman yasimbuye Mugisha Gilbert mbere y’uko Mugisha Francosi Master asimbura Iradukunda Eric Radou ku munota wa 90+5’ nyuma gato y’uko Mutsinzi Ange Jimmy yari amaze kubona igitego ku munota wa 90+4’.


Mugisha Gilbert (12) ashaka inzira kwa Nshimiyimana Marc Govin


Mugisha Gilbert (12) vs Rurangwa Moss (4)



Iradukunda Eric Radou yari yahuye na AS Kigali yakinnyemo 



Igitego cya mbere cya AS Kigali 



AS Kigali bamaze kubona igitego cya kabiri 



Igitego cya mbere cya AS Kigali cyatsinzwe na Ndayisenga Fuad 




Nyandwi Saddam (16) yabanje mu kibuga  anatsinda penaliti


Ndarusanze Jean Claude rutahizamu wa AS Kigali


Wagner Nascimento umutoza wa Rayon Sports uri kubafasha muri iyi minsi




Habimana Hussein vs Ndayisenga Fuad 

Abakinnyi babanje mu kibuga:


AS Kigali XI: Bate Shamiru (GK,21), Nshimiyimana Marc Govinho 17, Bishira Latif 5, Rurangwa Moss 4, Niyomugabo Claude 23, Nsabimana Eric Zidane 30, Ntamuhanga Thumaine Tity (C,12), Benedata Janvier 3, Ndarusanze Jean Claude 11, Frank Kalanda 9, Fuad Ndayisenga 10.


Rayon Sports XI: Mazimpaka Andre (GK,30), Eric Iradukunda 14, Mugisha Gilbert 12, Nyandwi Saddam 16, Habimana Hussein 20, Ulimwengu Jules (7), Bukuru Christophe 18, Donkor Prosper Kuka 8, Sarpong Michael 19, Manishimwe Djabel (C,10), Mutsinzi Ange Jimmy 5.







Rayon Sports nyuma y'igitego batsinze 



Rurangwa Moss yagiye ahura n'imvune muri uyu mukino 


Niyomugabo Claude (23) vs Ulimwengu Jules (7)












Abafana ba Rayon Sports bategereje igitego





Mutsinzi Ange (5), Donkor Prosper Kuka (8) na Habimana Hussein (120) bibaza


Ndayisenga Fuad (10) imbere ya Nyandwi Saddam (16) 





Habimana Hussein inyuma ya Frank Kalanda 


Mazimpaka Andre umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports


Abaganga ba  Rayon Sports 


Bukuru Christophe, Nyandwi Saddam (16) na Mugisha Gilbert (12) baganira

Abasifuzi n'abakapiteni  


Rayon Sports yari ifite abasimbura bane 

PHOTOGRAPHER: MIHIGO Saddam






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsengimana4 years ago
    Ubwo rayon itangiye kwitegura cecafa,nishake abakinnyi benshi b' abahanga( bibaye ngombwa yareba no muri abo apr yasezereye kuko harimo abashoboye, gusa biterwa n' umutoza). Dushaka ikipe itwara cecafa kandi muri caf ikagera muri 1/2 nibura.





Inyarwanda BACKGROUND