RFL
Kigali

Ikigo cya Facebook cyaciwe akayabo n'igihugu cy’u Butaliyane bitewe na Cambridge Analytica Data

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:29/06/2019 22:22
0


Facebook yaciwe miliyoni 1.1$ n’igihugu cy’u Butaliyani kubera gutanga amakuru y'abaturage iyaha Cambridge Analytica Data nta burenganzira basabye abataliyane bakoresha Facebook. Ibi byagezweho binyuze mu kigo cyo mu Butaliyani kireberera amakuru y'abaturage.



Kuri uyu wa 28 Kamena 2019 ni bwo Leta y'u Butaliyane yatangaje ko Facebook yahawe igihano cyo kwishyura miliyoni 1.1$ z'igihano cy'uko yishe itegeko ndetse no gusuzugura ukwishyira ukizana kw'abaturage binyuze mu gutanga amakuru yabo mu kigo cy'abonyereza kimenyereweho gukora ubushakashatsi mu ngeri zitandukanye “Cambridge Analytica Data”.

Iki kigo kiri gukora ubushakashatsi ku mitekerereze ya muntu ”Psychological Test”. Ikigo cya Facebook umwaka ushize cyashinjwe gutanga amakuru y'abantu bagera kuri miliyoni 87 bakoresha Facebook, ibi byateshejwe agaciro kuko habuze ibimenyetso bifatika bibyemeza. Kuri ubu abataliyane bagera kuri 214,077 barashinja Facebook kwiba amakuru yabo ikayaha ikigo cya Cambridge Analytica Data. Ibi bije nyuma yuko imbuga nkoranyambaga muri iyi minsi ziri gukemangwa mu gutanga amakuru y'abaturage ziyatanga mu ngeri zitandukanye ku bw'inyungu zazo bwite hatanasabwe uburenganzira kuri rubanda.

Related image

Facebook yahakanye yivuye inyuma ibyo ishinjwa byo gutanga amakuru y'abakiriya bayo b'abataliyane. Ibi byatangajwe n'umuvugizi w'iki kigo. Yabihakanye avuga ko nta kimenyetso cyerekana ko hari amakuru y'abataliyani yibwe. Dr Aleksandr Kogan uzwi nk'uwubatse application ikoreshwa n'iki kigo cya Cambridge Analytica Data mu gutwara amakuru y'abakoresha Facebook yavuze ko amakuru yatanzwe ari ay'abanya Amerika bakoresha Facebook naho iby'Abataliyani yavuze ko ntabyo azi. 

Ubuyobozi bwa Facebook bwakomeje guhakana iki gihano bwemeza ko bwashoye amafaranga atagira ingano mu kurinda amakuru y'abakiriya bayo ivuga ko bishimangirwa n'abakozi bayo bagera kuri 20,000 bashizwe kurinda amakuru y'abakoresha Facebook. Umwaka ushize Facebook yaciwe £500k na Leta y'u Bwongereza ibashinja nabwo gutanga amakuru muri iki kigo cya Cambridge Analytica Data, gusa nabyo babanje kubyigarama kandi ukuri ngo kwari guhari byari byakozwe na Dr Aleksandr Kogan. Image result for Italy fines Facebook over Cambridge Analytica case imagesNk'uko Inyarwanda.com ibikesha ikinyamakuru cya techcrunch.com ukuri kwagiye ahagaragara kuri iki kibazo aho Leta y'u Bataliyane yazanaga ukuri kuri iki kibazo yazanye ikimenyetso simusiga cyerekana ko byakozwe na Dr Aleksandr Kogan aho yoherezaga abantu ubutumwa bugira buti ”Thisisyourdigitallife quiz app”. Uwakinaga uno mukino amakuru yashakagwa yarafatwaga, ibi byagaragaje ko abataliyane bagera ku 214,077 ari bo amakuru yabo yafashwe batabisabwe, ibyaje kurangira hemejwe ko Facebook yishyura akayabo kangana na Miliyoni 1.1$ ikayishyura iki kigo gishizwe kureberera amakuru y'abaturage b'u Butaliyane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND