RFL
Kigali

Eugy yaserukanye umupira uriho ibirango by’ibendera ry’u Rwanda asaba guhabwa pasiporo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/06/2019 12:07
0


Umuhanzi w’umunya-Ghana uri mu bagezweho mu muziki wa Afurika, yagaragaje ko afite inyota yo kwitwa umunyarwanda aseruka mu gitaramo ‘Sounds of summer’ yambaye umupira uriho ibirango by’ibendera ry’u Rwanda, avuga ko akeneye guhabwa pasiporo y’u Rwanda.



Afite amaraso yo muri Ghana ariko yakuriye mu Bwongereza.

Yaraye ahuriye ku rubyiniro rumwe na Maleek Berry wo muri Nigeria, Ya Levis wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu gitaramo cyasojwe mu rucyerera rw’uyu wa Gatandatu tariki 29 Kamena 2019, cyabereye muri Intare Conference Arena.

Yagiye mu Bwongereza afite imyaka itandatu y’amavuko akirigitwa n’impano y’umuziki akiri muto ari nayo imutunze.

Yageze ku rubyiniro saa tanu n’igice z’ijoro. Yari yambaye ipantalo n’ishati by’uruhu rukomeye byombi by’ibara rya kaki. Amaze kuririmba indirimbo ebyeri, yikuye ishati asigarana umupira wari wanditseho ‘Rwanda’ mu gituza inyuma mu mugongo handitseho nimero 1.

Yavuze ati “Nkunda u Rwanda. Kigali mu meze neza. Nabishimiye ariko nkeneye pasiporo y’u Rwanda.” Yanavuze ko yifuza gutura mu Rwanda.

Eugy yavuze ko ashaka gutura mu Rwanda asaba guhabwa pasiporo

Yaririmbye avuga ko yishimiye ukuntu abanya-Kigali bizihirwa mu kubishimangira amanuka ku rubyiniro anyura mu bafana bamukoraho, abandi bamufata amafoto n’amashusho y’urwibutso.

Eugy ni umuraperi ukomeye usanzwe ari n’umuririmbyi. Akiri muto yashinze itsinda E3B yari ahuriyemo n’abavandimwe be. Mu gihe gito bamaze bagiye basubiramo mu buryo bwa ‘live’ indirimbo zatumye bamenyekana ku rwego rushimishije.

Nyuma y’iri tsinda, Eugy buri cyumweru yashyiraga hanze uduce duto tw’indirimbo ziri mu njyana ya Hip Hop ku rubuga rwa Youtube na Instagram. Aya mashusho mato y’indirimbo yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye yatumye benshi batangira kumuhanga amaso.

Amaze igihe mu muziki kandi yerekanye ko ashoboye hagendewe ku gikundiro amaze kugwiza.

Yakoranye indirimbo ‘Chance’ n’umuhanzi ukomeye muri Nigeria ariwe Davido, yakurikiwe no gukorana indirimbo ‘Body’, ‘Dance for Me’ n’umuhanzi Mr Eazi.


Eugy yavuze ko yishimiye uko yakiriwe i Kigali







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND