RFL
Kigali

Manishimwe Djabel arifuzwa na Gormahia FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/06/2019 18:16
0


Manishimwe Djabel umukinnyi ukina hagati mu kibuga muri Rayon Sports n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi kuri ubu arifuzwa na Gormahia FC mu cyiciro cya mbere muri Kenya.



Gormahia FC ibitse igikombe cya shampiyona 2018-2019 ndetse ikaba yaranageze mu matsinda ya Total CAF Confederation 2018-2019. Gormahia FC ikinamo Tuyisenge Jacques rutahizamu uri mu nzira zo kujya muri Petro Atletico de Luanda muri Angola.

Amakuru ahari ni uko ikipe ya Gormahia FC yatangiye gukomanga muri Rayon Sports aho bifuza ko batanga ibihumbi 20 by’amadolari ya Amerika (20,000 US$) ndetse Manishimwe Djabel akajya ahemba ibihumbi bitatu by’amadolari (3,000 US$).


Manishimwe Djabel arashakwa na Gormahia FC 

Manishimwe Djabel yageze muri Rayon Sports mu 2014 avuye mu ikipe ya FERWAFA ubwo yari abuze amahirwe amujyana mu Isonga FA. Kuri ubu ni umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bayifatiye runini bikaba ari nayo mpamvu amakipe mpuzamahanga ari kumwifuza.


Manishimwe Djabel (Ibumoso) ubwo Rayon Sports yakiraga LLB i Kigali mu 2018 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND