Abahanga mu byerekeye amenyo ndetse n’abaganga batugira inama yo guhindura uburoso bw’amenyo, byibuze buri mezi 3
Urugaga rw’abavura amenyo rw’abanyamerika (American Dental Association), rwo rugatanga inama ivuga ko byibuze hagati y’amezi 3 na 4, cg se igihe cyose ubona uburoso bwawe buri gusaza, uturoso ducika cg se duhengama.
Uburoso
bw’amenyo, waba ukoresha bwose uko igihe gishira niko busaza. Bityo
ntibushobore gukora akazi ko koza amenyo no gukuraho imyanda neza.
Kugira ngo ukoreshe uburoso
bufite isuku kandi nawe ubwawe urinde isuku yo mu kanwa, ni ngombwa guhindura
uburoso bwawe nyuma y’amezi 3. Ubushakashatsi bwerekana ko nyuma y’icyo gihe
buba butakibasha gukuraho neza imyanda ku menyo ugereranyije n’uburoso bushya.
Uburoso
butangira gutakaza ubushobozi bwabwo, bwo gukura imyanda mu nguni zitandukanye
z’akanwa.
Uretse ibi
kandi uko uburoso bumara igihe niko mikorobe (cyane cyane imiyege (fungi) na
bagiteri) zigenda zibikamo, bityo bikaba byagutera uburwayi mu kanwa.
Ni ngombwa guhindura uburoso
igihe cyose warwaye ibicurane,
inkorora infection mu kanwa cg se kuribwa mu muhogo (sore throat). Mu gihe
ufite ubu burwayi bwose, akenshi mikorobe zihisha mu buroso, zikaba zishobora
kongera kukwanduza izi ndwara.
Ni
ngombwa nyuma yo koza amenyo kureka uburoso bukabanza bukumuka, kandi ukabubika
bureba hejuru, ahantu hafunguye, ku buryo bugerwaho n’umwuka.
Src: American Dental
Association
TANGA IGITECYEREZO