RFL
Kigali

Dore impamvu ukwiye guhindura uburoso bwawe bw’amenyo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:29/06/2019 7:33
1


Abahanga mu byerekeye amenyo ndetse n’abaganga batugira inama yo guhindura uburoso bw’amenyo, byibuze buri mezi 3



Urugaga rw’abavura amenyo rw’abanyamerika (American Dental Association), rwo rugatanga inama ivuga ko byibuze hagati y’amezi 3 na 4, cg se igihe cyose ubona uburoso bwawe buri gusaza, uturoso ducika cg se duhengama.

Uburoso bw’amenyo, waba ukoresha bwose uko igihe gishira niko busaza. Bityo ntibushobore gukora akazi ko koza amenyo no gukuraho imyanda neza.

Kugira ngo ukoreshe uburoso bufite isuku kandi nawe ubwawe urinde isuku yo mu kanwa, ni ngombwa guhindura uburoso bwawe nyuma y’amezi 3. Ubushakashatsi bwerekana ko nyuma y’icyo gihe buba butakibasha gukuraho neza imyanda ku menyo ugereranyije n’uburoso bushya.

Uburoso butangira gutakaza ubushobozi bwabwo, bwo gukura imyanda mu nguni zitandukanye z’akanwa.

Uretse ibi kandi uko uburoso bumara igihe niko mikorobe (cyane cyane imiyege (fungi) na bagiteri) zigenda zibikamo, bityo bikaba byagutera uburwayi mu kanwa.

 

Ni ngombwa guhindura uburoso igihe cyose warwaye ibicurane, inkorora infection mu kanwa cg se kuribwa mu muhogo (sore throat). Mu gihe ufite ubu burwayi bwose, akenshi mikorobe zihisha mu buroso, zikaba zishobora kongera kukwanduza izi ndwara.

Ni ngombwa nyuma yo koza amenyo kureka uburoso bukabanza bukumuka, kandi ukabubika bureba hejuru, ahantu hafunguye, ku buryo bugerwaho n’umwuka.

Src: American Dental Association

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndahayo4 years ago
    Good





Inyarwanda BACKGROUND