RFL
Kigali

Nsabimana Jean de Dieu “Shaulin” na Kassim mu banyezamu bashobora gusimbura Rwabugiri muri Mukura VS

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/06/2019 12:23
0


Mu gihe isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rizafungurwa ku mugaragaro tariki ya 6 Nyakanga 2019, amakipe akomeje gahunda yo gushaka abakinnyi mu buryo bwihuse kugira ngo batangire bitegure umwaka w’imikino 2019-2020.



Amakipe arimo APR FC, Rayon Sports, Musanze FC na Etincelles FC ni amwe mu makipe yageze ku isoko kare nde anasinyisha bamwe mu bakinnyi.

Mukura Victory Sport, ikipe y’i Huye iheruka gutwara igikombe cy’Amahoro 2018 ndetse ikanagera mu ijonjora rya gatatu rya Total CAF Confederation Cup 2018-2019, ni ikipe kuri ubu yamaze gutandukana n’abakinnyi barimo Rwabugiri Omar wagiye muri APR FC, Cyiza Hussein na Saidi Iragire bageze muri Rayon Sports.

Nyuma yo kubura Rwabugiri Omar wari umunyezamu wa mbere muri iyi kipe, Mukura VS iri muri gahunda yo gushaka undi munyezamu waza gufatanya na Wilondja Ismael na Aimee Regis Ingabire.

Muri iyo gahunda rero niho abayobozi ba Mukura VS batangiye gutekereza kuri Nsabimana Jean de Dieu bita Shaulin wasoje amasezerano muri Bugesera FC.


Nsabimana Jean de Dieu Shaulin umunyezamu wifuzwa na Mukura VS

Nyuma ya Nsabimana Jean de Dieu kandi, ikipe ya Mukura VS iri kuvugana na Ndayisenga Kassim umunyezamu muri Rayon Sports nawe wasoje amasezerano muri iyi kipe.

Nsabimana Jean de Dieu yari mu banyezamu ikipe ya Musanze FC yifuzaga ariko baza kutumvikana mu biciro kuko amakuru ahari avuga ko iyi kipe yamuhaye amafaranga macye akayanga bikaba ngombwa ko bagura Muhawenayo Gadi wahoze ari umunyezamu w’Amagaju FC. Nsabimana kandi yari ku rutonde rw’abanyezamu ikipe ya APR FC yashakaga mbere yo kugura Rwabugiri Omar.


Ndayisenga Kassim umunyezamu uba muri Rayon Sports wifuzwa na Mukura VS

Bugesera FC kuri ubu ifite abanyezamu bose barangije amasezerano, yamaze kugura Twagirimana Pacifique wari mu ikipe y’Amagaju FC bateganya ko Kwizera Janvier bita Rihungu yabacika akajya muri Etincelles FC ndetse na Nsabimana Jean de Dieu akaba yajya ahandi biryo Twagirimana Pacifique akaba yababera umunyezamu wa mbere mu mwaka w’imikino 2019-2020.


 

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND