RFL
Kigali

Gisagara Yannick wigeze gutabarizwa ngo ajye kuvurirwa mu Buhinde yitabye Imana adahinduriwe impyiko

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:27/06/2019 18:29
2


Mu mpera z’umwaka ushize ni bwo inkuru za Yannick Gisagara wari ufite uburwayi bw’impyiko zavuzwe cyane aho yakorerwaga ubuvugizi ngo ajye kuvuzwa mu gihugu cy’u Buhinde ndetse akaba yaranagiyeyo n’ubwo byaje kurangira yitabye Imana aho yaguye mu Bitaro bya Kanombe.



Yannick Gisagara warwariye mu bitaro bitandukanye bya hano mu Rwanda harimo Ibitaro Byitiriwe Umwami Faysal ari naho yamaze igihe kinini arwariye nyuma yaho ahava atangiye koroherwa. Abagira neza batandukanye baritanze ngo Yannick ajye kuvurizwa mu Buhinde ndetse na Leta y’u Rwanda yemera kugira uruhare mu kuvuzwa kwe.


Gisagara Ynnick ubwo yari arwaye arembye 

Hamwe n’uwagombaga kumuha impyiko, Innocent ndetse n’umurwaza we Claude ari nawe waganiraga bya hafi n’umunyamakuru wa INYARWANDA berekeje mu Buhinde aho Yannick yakomeje gukurikiranwa byimbitse nyuma baza kugaruka mu Rwanda ariko bakihagera Yannick yongeye kuremba ajya mu bitaro ariko nyuma aza kubivamo nk’uko umurwaza we yabihamirije Inyarwanda.com


Yannick Gisagara na Innocent, umuvandimwe we wagombaga kumuha impyiko bagiye mu Buhinde

Ku munsi w’ejo ni bwo Yannick yongeye kuremba ajya muri Coma ajyanwa mu Bitaro bya Kanombe nk’uko umurwaza we yabitangarije Inyarwanda kuko ngo basanze yari yaviriye imbere bikagera ku bwonko bityo hari hakenewe umuntu ufite Groupe Sanguin ya O wakwemera gutanga amaraso agahabwa Yannick bityo yava muri Coma bagakomeza ibikorwa by’ubuvuzi bivugwa ko yagombaga no kubagwa. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, amakuru yageze ku Inyarwanda.com yavugaga ko amaraso ya O yabonetse ariko bagombaga gutegereza Yannick akava muri Comma bakabona kumukorera ibindi bikorwa by’ubuvuzi.


Yannick ubwo yerekezaga mu Buhinde yari afite icyizere cyo gukira

Ubwo umunyamakuru wa INYARWANDA yashakaga kumenya niba uburwayi bw’impyiko bwari bwamujyanye mu Buhinde bufite aho buhuriye n’icyo kibazo cyo kuvira imbere bikagera ku bwonko yatangarijwe ko mu gihe yari ari mu Buhinde atigeze ahindurirwa impyiko n’ubwo ari cyo cyari cyamujyanye. Ahubwo ngo bamubaze bamukorera ubundi buvuzi ndetse akanakomeza gukorerwa Dialyse kuko basanze afite ikibazo cya Hypetension bitari gushoboka ko impyiko isimbuzwa ndetse ngo bikaba byanagize uruhare muri uko kuvira imbere. Amaze koroherwa yoherejwe mu Rwanda mu gihe abenshi batekerezaga ko yahinduriwe impyiko kandi bitarabayeho.


Yannick Gisagara mbere yo kurwara

Ku gicamunsi cy’uyu wa kane ni bwo amakuru y’urupfu rwa Yannick Gisagara yatangiye gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga ariko abaganga bari bari kumukurikirana ndetse n’abarwaza ba Yannick Gisagara bakavuga ko bitararangira kuko umutima wari utarahagarara gutera ndetse bategereje ko umubyeyi we ahagera akemeza ko yakurwaho Supporting Machines. Ku isaha ya saa 16:10 ni bwo bemeje ko Yannick Gisagara yamaze kwitaba Imana.

Andi makuru ku byerekeye Yannick Gisagara INYARWANDA irakomeza kuyabakurikiranira bya hafi. Tumwifurije Kuruhukira mu mahoro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mc matatajado4 years ago
    IMANA IMWAKIRE MUBAYO AMEN
  • vincent nshimiyimana4 years ago
    Burya mubuzima tubereyeho gufashanya ntawihagije muribyose, ninterura nguterure.nk'Abanyarwanda dusigasire umuco wacu nkuko byahoze dutabarane kd imana imuhe iruhuko ridashira.murakoze





Inyarwanda BACKGROUND