RFL
Kigali

Peace Cup 2019: Habamahoro na Gyslain bafashije SC Kiyovu gutsinda Police FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/06/2019 18:17
0


Ikipe ya Kiyovu Sport yatsinze Police FC ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa ½ cy’irangiza cy’igikombe cy’Amahoro 2019, umukino waberaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2019.



Habamahoro Vincent ukina hagati mu kibuga na Gyslain Armel ukina ashaka ibitego nibo batsindiye Kiyovu Sport ibitego byayifashije gushyira ikirenge kimwe ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2019 uteganyijwe tariki ya 4 Nyakanga 2019.

Kiyovu Sport yari mu mukino kurusha Police FC yaje gufungura amazamu ku munota wa 58’ nyuma yo kubyaza umusaruro umupira wari utewe na Kalisa Rachid bityo Habamahoro agakozaho umutwe.

Igitego cya kabiri cyabonetse ku munota wa 76’. Iyi penaliti yavuye ku ikosa Mitima Isaac yakoreye kuri Nizeyimana Djuma wari ugeze mu rubuga rw’amahina.



Habamahoro Vincent yafunguye amazamu ku munota wa 58'


Abakinnyi ba SC Kiyovu barimo Habamahoro Vincent (13), Kalisa Rachid na Gyslain Armel (14) baganira 


Nizeyimana Djuma (9) imbere ya Mitima Isaac (23) myugariro wa Police FC

Mu buryo bw’imikinire, SC Kiyovu yari ifite uko ibonana neza hagati mu kibuga kurusha Police FC kuko Rachid Kalisa, Habamahoro Vincent na Bunani Janvier bakinaga neza kurusha uko Ngendahimana Eric, Ndayisaba Hamidou na Hakizimana Kevin ba Police FC bakoranaga hagati mu kibuga.

Police FC yari ifite ikibazo hagati mu kibuga kuko wabonaga Ndayisaba Hamidou na Ngendahimana Hamidou badahuza neza nk’uko Mushimiyimana Mohammed abonana na Ngendahimana Eric.

Ibi byaje gutuma SC Kiyovu ibona imipira myinshi icaracara imbere y’izamu bityo n’abugarira ba Police FC batangira kugira igihunga bibyara ibitego bibiri birimo kimwe cyavuye kuri penaliti.

Mu buryo bwo gusimbuza, Kiyovu Sport yari mu rugo yatangiye ikuramo Nizeyimana Djuma ishyiramo Nsanzimfura Keddy, Ngarambe Jimmy Ibrahim asimbura Shavy Babicka Warren.


Nizeyimana Djuma mbere yo gusimburwa 



Bunani Janvier umukinnyi ukiri muto ariko wagize umukino mwiza hagati muri SC Kiyovu mu minota 90



Alain Kirasa umutoza mukuru wa SC Kiyovu umwe mu batoza baha amahirwe abakinnyi bose b'ikipe bagakina 

Ku ruhande rwa Police FC, Iyabivuze Osee yasimbuwe na Jean Paul Uwimbabazi mu gihe Peter Otema yasimbuye Hakizimana Kevin Pastole. Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku Cyumweru tariki 30 Kamena 2019 hanaboneka ikipe izajya ku mukino wa nyuma. Kuwa Gatandatu tariki 29 Kamena 2019, Rayon Sports na AS Kigali bazaba bakinnye umukino wo kwishyura kuko umukino ubanza wasize Rayon Sports itsinze AS Kigali ibitego 2-1.


Mitima Isaac (23) ahunga Nizeyimana Djuma (9)




Ndayishimiye Antoine Dominique yahize igitego cya Police FC kirabura 

Dore uko imikino ibanza ya ½ yarangiye:

Kuwa Gatatu tariki 26 Kamena 2019

-AS Kigali 1-2 Rayon Sports

Kuwa Kane tariki 27 Kamena 2019

-SC Kiyovu 2-0 Police FC

Abakinnyi babanje mu kibuga:


SC Kiyovu XI: Nzeyurwanda Jimmy Djihad (GK,18), Serumogo Ally 2, Ahoyikuye Jean Paul Mukonya 4, Ngirimana Alex (C,15), Uwineza Rwabuhihi Aimée Placide 6, Habamahoro Vincent 13, Rachid Kalisa 8, Warren Shavy Babicka 10, Nizeyimana Djuma 9, Bunani Janvier Bojan 11, Gyslain Armel 14.


Police FC XI: Bwanakweli Emmanuel Fils (GK,27), Ishimwe Issa Zappy 26, Ndayishimiye Celestin 3, Mitima Isaac 23, Hakizimana Issa Vidic 15, Ngendahimana Eric (C,24), Ndayisaba Hamidou Iniesta 20, Hakizimana Kevin Pastole 25, Iyabivuze Osée 22, Ndayishimiye Antoine Dominique 14, Songa Isaie 9.


Abasifuzi b'umukino 



Rachid Kalisa yari yagarutse mu kibuga nyuma y'igihe amaze adakina kubera imvune



Hakizimana Kevin (25) abyigana na Bunani Janvier (11)



Bunani Janvier na Shavy Babicka barambika Iyabivuze Osee (22)


Nsanzimfura Keddy yishyushya ngo asimbure 



























Uwineza Rwabuhihi Aimee Placide myugariro wa Kiyovu Sport

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND