RFL
Kigali

RDC: Perezida Félix Tshisekedi wabatijwe mu mazi menshi yategetse ko hajyaho umunsi ngarukamwaka wo gushima Imana

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/06/2019 14:41
2


Perezida wa Congo Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yafashe umwanzuro wo kubatizwa ndetse yizeza abaturage ba Congo ko agiye gushyiraho umunsi ngarukamwaka wo kuramya no guhimbaza Imana. Yavuze ko uyu munsi uzaba ari umunsi w’igihugu wo gushimira Imana no gusengera DR Congo, ukazajya uba ari ku cyumweru muri Stade ya Martyrs.



Umukuru w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uherutse kugarara yabatijwe mu mazi menshi, nyuma yaho haje kugaragara amashusho arimo kuganiriza abaturage ba DR Congo ajo yabatangarije ko hagiye gushyirwaho umunsi ngarukamwaka wo kuramya no guhimbaza Imana mu gihugu hose. 

Yavuze ko aya masengesho azajya aba mu ntangiriro z'umwaka cyangwa se mu mpera za wo, icyakora yanzuye ko Inteko Nshingamategeko ya DRC ari yo izabigena ikemeza uwo munsi wahariwe gusenga Imana. Umukuru w’iki gihugu yavuze kandi ko nk’abagaragu b’Imana bafite kwizera gutandukanye batuye ahantu hatandukanye nk’Abapasitoro, Intumwa, Abahanuzi, Abaririmba indirimbo zo guhimbaza Imana ndetse n’Abanyapolitike bagomba kwibona muri uyu muco.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi

Perezida Tshisekedi yavuze ko ari intego bagomba kwiha nk’Abakongomani bose bashimira Imana ku byo imaze kubakorera by’umwihariko mu buryo bwa Politike, umutekano ndetse n’ubukungu bagezeho. Yavuze ko muri iki gihe cyo gusenga kizajya kigira aho kivana n’aho kigeza abaturage b’iki gihugu ndetse kikabafasha kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano wa DRC. Yanasabye Imana imbabazi ku byaha byose DR Congo yakoze nuko ashyira DR Congo mu biganza by'Imana.

Perezida wa Congo Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yakoresheje umurongo wo muri Bibiriya uvuga ngo:”Maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu” Aya akaba ari amagambo y'Imana aboneka mu gitabo cya kibiri cy’Ibyo ku ngoma 7:14. Perezida Felix Tshisekedi yavuze ko Imana izababarira bo n’urubyaro rwabo.

Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rwigema4 years ago
    Yooo.ndanezerewe cyane Kubona uguca bugufi gutangaje Kwa President Kchisekedi.Ni byiza kuragiza Imana igihugu,abenegihugu, uyu muco ni mwiza nka Rwanda Shima Imana
  • Dorothy Nyakato4 years ago
    Halleluahhhh Amen. Bwana asifiwe sana





Inyarwanda BACKGROUND