RFL
Kigali

Nyuma y’imyaka itandatu Uncle Austin agiye gukora igitaramo cye bwite

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/06/2019 9:02
0


Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Luwano Tosh wamamaye nka Uncle Austin, yatangiye kwitegura igitaramo cye bwite agiye gukora nyuma y’imyaka itandatu aririmba mu byo yatumiwemo by’abandi bahanzi n’ibirori runaka yagiye atumirwa.



Uncle Austin amaze imyaka irenga icumi mu rugendo rw’umuziki. Ni umwe mu bafashije mu rugendo rw’iterambere rw’umuziki nyarwanda, nanubu aracyabikora. Hari abahanzi nyarwanda benshi bamucyesha intera bagezeho.

Kuya 04 Kamena 2012 yakoze igitaramo cye cya mbere yamurikiyemo alubumu yise ‘Nzakwizirikaho ibihe byose’, cyarimo abahanzi b’abanyarwanda nka Tom Close, Kitoko, Urban Boys, Knowless Butera, Jay Polly, King James, Riderman, Dream Boys, Queen Cha, Pacson, Kamichi, Fireman, itsinda rya The Brothers ryasenyutse n’abandi.  

Muri iki gitaramo kandi yari yagitumiyemo abahanzi bo muri Uganda, barimo umuhanzikazi Jacky Chandiru wari mu bihe byiza bye by’umuziki icyo gihe, ndetse n’itsinda rya Radio (witabye Imana) na Weasel.

Ku itariki nk’iyi mu 2019, Uncle Austin yanditse kuri instagram atangaza ko yibuka neza ko igitaramo cye cyitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 5. Yunamiye Radio witabye Imana, avuga ko yatumye ibintu byose bigenda neza. 

Iki gitaramo cyabereye muri Pariking ya Sitade Amahoro. Kwinjira mu myanya isanzwe byari ibihumbi bibiri ( 2 000 Frw)  ndetse n’ibihumbi bitanu (5 000 Frw) mu myanya y’icyubahiro.

Uncle Austin yatangiye kwitegura igitaramo azakora mu Ukuboza 2019

Mu 2013 nabwo uyu muhanzi yakoze ikindi gitaramo gikomeye yamurikiyemo alubumu yise ‘Uteye ubusambo’. Ni igitaramo yari yatumiyemo abahanzi nyarwanda bakomeye ndetse na Bebe Cool wo muri Uganda.  

Kuri ubu, yabwiye INYARWANDA, ko yatangiye kwitegura igitaramo cye bwite azakora tariki 21 Ukuboza 2019. Yavuze ko ibijyanye n’abahanzi ndetse naho igitaramo kizabera azabitangaza mu minsi iri imbere.

Uncle Austin mu bihe bitandukanye yagiye ashyira hanze indirimbo zamwaguriye igikundiro. Yakoranye bya hafi n’abahanzi nyarwanda ndetse n’abanyamahanga ibihangano byamufashishije kumenyekana birushijeho.

Ni umuyobozi w’inzu ireberera inyungu z’abahanzi ya The Management Ent. Yakunzwe mu ndirimbo ‘Ibihe byose’, ‘Uteye ubusambo’, ‘Nzakwizirikaho’, ‘Ndagukunda nzapfa ejo’, n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi aherutse kwegukana igihembo muri Salax Awards





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND