RFL
Kigali

Migambi John umuhanzi w’imideri y’ibikorerwa mu Rwanda yahishuye uko yatangije ‘Made in Rwanda Market’ nyuma yo kwirukanwa ku kazi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/08/2019 18:17
0


Migambi John umusore w’umunyarwanda ufite imyaka 27 y’amavuko wiyemeje guhanga imideri y’ibyakorewe mu Rwanda, yaduhishuriye uko yirukanywe ku kazi, bikamutera agahinda kenshi kaje gishibukamo igitekerezo cyo guhuriza hamwe urubyiruko bagatangiza isoko rya ‘Made in Rwanda Market’.



Aganira na Inyarwanda.com Migambi John waminuje mu burezi, yatangiye adusobanurira icyamuteye kwinjira mu buhanzi bw'imideli ikorerwa mu Rwanda n'uko yaje gutangiza Made in Rwanda Market akayihurizamo bagenzi be b'urubyiruko. Yagize ati "Migambi John ni umusore ufite Imyaka 27 y'Amavuko nize ayisumbuye na Kaminuza muri University of Rwanda College of Education.

Icyatumye ntangiza gahunda yo guhanga imideri y'Ibyakorewe mu Rwanda ndetse no gushyira hamwe bagenzi banjye b'Urubyiruko tugatangiza Made in Rwanda Market buri kwezi ibera muri Carfreezone ni uko nkirangiza Kaminuza nabaye Ushinzwe Kwamamaza ibikorwa by'Uruganda rw'Abaholande n'Abanyamerika rwitwa 1000 Hills Distillery rukora Amaliqueur."


Migambi John umusore wihebeye guhanga imideri ikorerwa mu Rwanda

Migambi John yadutangarije uko yaje kwirukanwa mu kazi yakoraga bikamubabaza cyane ari naho hashibutse igitekerezo cyo gutangiza Made in Rwanda Market. Yagize ati "Iyo najyaga kwereka abantu ngo babigure cyangwa barangure bavugaga ko batazigura ngo kuko Made in Rwanda nta quality ifite; kuko bitagurwaga narirukanywe ku kazi kandi narahembwaga umushahara mwiza. 

Byarambabaje cyane bituma nshyira hamwe bagenzi banjye b'Urubyiruko dutangiza Gahunda ya Made in Rwanda Market kugira ngo dufashe gahunda ya leta. Na leta nayo yaradushyigikiye duhuriza hamwe abantu bose bakora Made in Rwanda mu gihugu hose."


Buri kwezi muri Kigali habera imurikagurisha rya 'Made in Rwanda'

Inyungu ziri mu gucururiza hamwe na bagenzi be muri Made in Rwanda Market

Yagize ati "Ikindi ni uko ikigamijwe ni ukugira ngo abakiri hasi bazamukire ku bageze hejuru bungurane ibitekerezo kugira ngo barusheho gukora quality. Ikindi iyo bari hamwe bagabanya ibiciro abantu benshi bakabasha kugura;ni mu rwego rwo gushyira mu bikorwa Umwanzuro wa Karindwi w'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano iheruka. Company ibikora yitwa Bronze Events; izina rya Project ni Made in Rwanda Market."

Yunzemo ati "Dutangira byari bigoye cyane kuko ntibabyumvaga barabipingaga ariko uko tujyenda turushaho gukora aya mamurikagurisha bamaze kubikunda barabigura gusa haracyari urugendo rurerure ni yo mpamvu turimo gushyiramo ingufu dusaba abantu bose muri rusange gushyigikira iyi gahunda kuko uko bagura Made in Rwanda bizatuma abashoramari baza bashinge inganda akazi kaboneke kuri benshi kuko ntago baza gushora imari inaha babona tutabikunda na bicye bihari."


Yunzemo ati "Impamvu nahisemo guhanga imideli nkabinyuza muri Bronze Collections ni uko cyera nabaye muri Agency ya PMA ya Claude Ndayishimiye narabikundaga ariko naje kubura umwanya sinakomeza nakomeje kwihugura nkasoma websites zitandukanye mpitamo gutangira guhanga imideli itandukanye. Mu bihangano bya Made in Rwanda afite harimo; amashirts; Amakanzu;Imipira; udukapu;...Bronze Collections ni yo ikora Imideli naho Bronze Events ni yo itegura Made in Rwanda Market. Ati "Ni njye ubihagarariye gusa Bronze Collections ni iya njye naho Bronze Events ndi kumwe n'Urundi rubyiruko."

Imurikagurisha rya Made in Rwanda ryo muri uku kwezi ryageze

Kuva tariki 26/08/2019 kugeza tariki 30/08/2019 ni ukuvuga kuva kuri uyu wa mbere kugeza ku wa 5 mu Mujyi wa Kigali rwa gati ahazwi nka Carfreezone haratangira Imurikagurisha ngarukakwezi ryiswe Made in Rwanda Market aho abakora imideri itandukanye yakorewe mu Rwanda baza kuyimurika buri Kwezi. Uretse imyambaro hazagaragaramo n'imitako itandukanye; Imirimbo, inigi, ibyo kurya no kunywa byakorewe mu Rwanda.

Iri murikagurisha riba buri kwezi mu mpera zako cyamgwa mu ntangiriro icyo rigamije ni ugutuma abantu bose babasha kwigurira ibyakorewe mu Rwanda ku buryo buhendutse doreko ibiciro biba byagabanutseho 50%. Ikindi kandi rigamije ni uguhuza abakora Made in Rwanda baba baturutse mu turere tw'icyaro dutandukanye bakaza kwerekana ibyo bakora bagahura n'abaguzi batandukanye.


Ikindi ni ukwigira ku bandi baba barateye imbere mu bijyanye no gukora ibintu bifite ireme. Kuri iyi nshuro iri murikagurisha rizitabirwa n'Abantu barenga 100 baturutse mu turere twose tw'igihugu. Migambi John yagize ati "Icyo dusaba abantu bose ni ukuza bagateza imbere Made in Rwanda bakanabigura cyane ko iki gikorwa ari icyacu twese nk'Abanyarwanda. Turasoza dushimira Minicom Minisitere y'Ubucuruzi n'inganda; Umujyi wa Kigali badutera inkunga buri munsi ngo iki gikorwa cyibe."

Iki gikorwa cyo kumurika imideri yakorewe mu Rwanda cyatangiye muri 2016 na n'ubu cyizakomeza kubera muri Carfreezone buri kwezi. Migambi yagize ati “Twabibutsako twanatangije na gahunda ya #MadeinRwandaHafiyawe izazenguruka ibigo bitandukanye bya Leta; Ibyigenga; Embassies; NGOs; no mu turere dutandukanye tw'u Rwanda.

Yavuze ko ikigamijwe ari ukwegereza abantu Made in Rwanda byoroshye. Ati "Kuva Tariki 3 kugeza tari 8 z'Ukwa 9 tuzaba turi i Musanze mu Mujyi rwa gati iruhande rwa Goico Plaza isoko rya kijyambere rya Musanze mu muhanda rwa gati muri gahunda ya Made in Rwanda hafi yawe.” Yasabye abantu kujya babakurikira ku mbuga zabo nkoranyambaga kugira ngo bamenye ahatahiwe.

Gahunda ya Made in Rwanda Market yo muri uku kwezi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND